00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwavumbuye umuti mushya wa Covid-19

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu buvuzi mu gihugu cy’u Buhinde bashyize hanze umuti mushya ufasha abarwayi ba Covid-19 ukabagabanyiriza ibyago byo guhumekera mu byuma bibongerera umuka, ukanongerera umurwayi ubudahangarwa bwo gukira vuba.

Umuti washyizwe hanze witwa 2-DG (2-deoxy-D-glucose) wakozwe na Institute of Nuclear Medecine and Allied Sciences(INMAS) muri Laboratwari ya Defence Research and Development Organization.

Uyu muti w’Ifu ufunitse mu gashashi, ukoreshwa n’abarwayi binyuze mu buryo bwo kuwukoroga mu mazi. Wemejwe n’ Ikigo Gishinzwe Gukurikirana Imiti mu Buhinde mu rwego rwo kwifashishwa byihutirwa dore ko u Buhinde biri mu bihugu byugarijwe cyane n’icyorezo.

Nyuma yo guhabwa uyu muti ukwirakwira mu mubiri w’umurwayi cyane cyane mu ngingo zagezweho na virusi ya Corona ukarwanya ikura ry’ iyi virusi biciye mu kubuza ikorwa ry’utunyangingo dukuza virusi mu mubiri.

Dr Sudhir Chandana wayoboye ubu bushakashatsi yavuze we n’ ikipe bafatanyije gukora uyu muti batangiye ubushakashatsi mu kwezi kwa Kane umwaka wa 2020, yongeraho ko abarwayi bakoreweho ubushakashatsi nta bwandu bwa Covid-19 bukibarangwaho.

Ati “Twageragereje uyu muti ku barwayi 200, twabonye ko uyu muti uhagarika ikwirakwira rya Coronavirus mu mubiri, nyuma y’ibyo twabonye twasabye Ikigo gishinzwe gukurikirana imiti uruhushya rwo kugeragereza uyu muti mu mavuriro. Mu kwezi kwa Gatanu 2020 nibwo twahawe uruhushya, mu kwezi kwa Cumi nibwo twasoje icyiciro cya kabiri cy’igerageza kandi ibisubizo byari byiza”.

Abakoze ubushakashatsi kuri uwo muti bavuze ko umurwayi ugaragaza ibimenyetso wahawe uyu muti akira vuba mbereho iminsi ibiri n’ igice ugereranyije n’umurwayi wahawe indi miti.

Ntabwo haratangazwa igiciro uwo muti uzagura numara kugera ku isoko.

Umuti mushya wa Covid-19 wavumburiwe mu Buhinde witezweho gufasha benshi mu bajyaga barzahazwa n'iyi ndwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .