00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bugiye gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Kanama 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

U Bubiligi bwatangaje ko bugiye gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti hagamijwe kubabanya ibibazo birimo ibyo kuba Afurika ihora itegereje imiti n’inkingo by’umwihariko iza Covid-19, zituruka ku yindi migabane.

Mu cyerekezo cyo gufasha Afurika kugera ku nzozi zo kwihaza ku nkingo n’imiti itarinze gutegereza ibiva mu mahanga, u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo inganda z’imiti n’inkingo by’umwihariko urukingo rwa Covid-19.

Kuri uyu wa 12 Kanama 2021, ni bwo Ikigo cy’Ubutwererane Mpuzamahanga cya Leta y’u Bubiligi, Enabel, cyatangaje ko kigiye gufatanya n’u Rwanda mu kureba uko iyo ntego yagerwaho nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’impande zombi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimangiye ko bakiriye neza ubufatanye bushya bugeza u Rwanda ku ntego yo kuba icyicaro cy’uruganda rukorera imiti n’inkingo muri Afurika, ziziba icyuho cy’izikenewe muri iki gihe uyu mugabane uhanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Twizera ko uburinganire mu kubona inkingo ari bumwe mu buryo burambye bwo guhangana na Covid-19, bityo rero, twishimiye ubufatanye n’u Bubiligi.”

Yakomeje agira ati “Kandi dushishikajwe no kubona inkingo n’indi miti bihagije bigera ku mubare munini w’abagenerwabikorwa binyuze mu kubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo mu gihugu.’’

Umuyobozi ukuriye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yagize ati “Enabel yishimiye kugira uruhare muri iyi gahunda y’ingenzi yo guharanira ko inkingo zikenewe cyane n’indi miti biboneka ku bwinshi muri Afurika bikagira uruhare mu buringanire bw’urwego rw’ubuvuzi ku Isi.”

Ubu bufatanye bugamije gushyigikira ingamba zikomeje zo kubaka ubushobozi bw’Ikigo Gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority/ Rwanda FDA) binyuze mu kugiha ikoranabuhanga rya laboratwari rigezweho.

Ni ubufatanye kandi buje nyuma y’amasezerano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasinyanye na Leta y’u Rwanda afite agaciro ka miliyari 3.6 z’amafaranga y’u Rwanda agamije kongerera ubushobozi Rwanda FDA nk’urufunguzo rwo kuzamura ibyiza by’u Rwanda bikurura ishoramari mu gukora imiti n’inkingo.

U Rwanda rwatangiye gukorana n’Umuryango kENUP Foundation nk’umushoramari wiyemeje kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu gihugu, kuri ubu ibiganiro bikaba bigeze kure mu gihe na gahunda yo kubaka ubushobozi bwa Rwanda FDA igeze kure.

Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi n’Ishami ry’Ubutwererane ry’u Bubiligi, binyuze muri Enabel, kugira ngo ibihugu byombi bigere ku ntego z’ingenzi mu buzima n’iterambere.

Gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda irarimbanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .