Sobanukirwa n’imikorere ya ‘tige’, insimburangingo ifatwa nk’imari ishyushye ku wapfuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Si rimwe si kabiri hagiye humvikana inkuru y’imva zagiye zicukurwa n’abajura, bashaka ibintu by’agaciro ba nyakwigendera bashyinguranywe.

Insimburangingo z’agaciro umuntu yashyizwemo akiriho zagiye zivugwa nka kimwe mu bituma imirambo itabururwa, abajura bibwirwa ko bazazigurisha zikavamo akayabo.

Ibyuma byifashishwa n’abaganga mu guhuza igufa ryavunitse bizwi nka ‘tige’, ni bimwe mu bihenze bifatwa nk’imari ku wabishyizwemo.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Dr Jean Claude Byiringiro, muganga uvura indwara z’amagufa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) asobanura byinshi kuri ibyo byuma, uko bishyirwa mu mubiri agaciro kabyo n’ibindi.

Dr Byiringiro Jean Claude, muganga w'indwara z'amagufa muri CHUK

IGIHE: Habaho ubwoko bungahe bwa ‘tige’?

Dr Byiringiro: Mu guhuza amagufa cyangwa ingingo tugira ibyuma by’ubwoko bune. Ibya mbere ni ibyo bashyira inyuma ku mubiri bitajya imbere (Fixateurs externes) bikoreshwa ku bavunitse amagufa akaza hanze yatoboye uruhu.
Iza kabiri ni ‘tiges’ zihuza amagufa yavunitse maremare (nk’amaboko cyangwa amaguru). Bijya imbere mu musokoro w’igufa. Ni umusumari ujya imbere uhuza ibice byombi by’igufa ufatiye imbere.

Hari kandi ‘tiges’ zishyirwa hagati y’igufa n’inyama, zizwi nka Plaques hanyuma hakaba n’Insimburangingo zijya imbere mu mubiri zikoreshwa ku ngingo zangiritse (Prothèse) zikazisimbura.

Zishyirwa nko mu nkokora, mu rutugu, amavi n’ahandi ingingo zihurira iyo hangiritse. Izo umuntu arazibana burundu kuko ziba zasimbuye urugingo rwe.

IGIHE: ‘Tiges’ zikorwa mu ki?

Dr Byiringiro: ‘Tiges’ zikozwe mu butare butandukanye. Ibyinshi bikunze gukoreshwa bikoze mu cyuma cyitwa ‘acier’ cyangwa ‘steel’. Hari n’ibindi bikoreshwa Titane. Ibyo byose ni ibyuma byageragejwe basanga umubiri urabyemera.

IGIHE: ‘Tiges’ ikora ite kugira ngo aho yashyizwe hakire?

Dr Byiringiro: Muri rusange imvune irikiza. Ni kimwe n’ibisebe iyo hari ikigukase kirivura, icyakora muganga ashobora kugifasha agatuma kizakira mu nzira nziza, akakidoda.

N’imvune rero iyo amagufa akoranaho neza kandi akaba ari mu murongo mwiza birikiza. Ni nayo mpamvu bamwe badakenera kubagwa ahubwo bagashyirirwaho sima.

Ntabwo ‘tige’ ariyo ituma imvune ikira ahubwo ifasha ya mvune gukira ariko iri mu murongo mwiza, ugororotse ujyanye n’uko igufa ryari riremye.

IGIHE: ‘Tige’ imara igihe kingana iki mu mubiri?

Dr Byiringiro: Tige yashyiriwemo gutuma igufa rimera neza, iyo ryakize ushobora kuyikuramo ariko hari n’uyisazana nubwo itashyiriwemo kurambamo keretse ziriya bita Prothèse zigumamo kuko ziba zarasimbuye ingingo.

IGIHE: Nta ngaruka igira ku wayishyizwemo?

Dr Byiringiro: Ntabwo ari nyinshi, icyakora hari utubazo ushobora kugira kuko ni ikintu kiba kidasanzwe mu mubiri, rimwe na rimwe birashoboka ko umubiri ubyanga. Ushobora gusanga hajemo amashyira, icyo gihe iba igomba kuvamo hakongera hakavurwa ariko ubundi nta ngaruka.

Aho babishyize hari n’igihe bibangamira nk’amaraso yahahitaga.
IGIHE: Umuntu ushyirwamo tige agomba kuba afite imyaka ingahe?

Dr Byiringiro: Imyaka yose umuntu ashobora gukoreshwaho ‘tige’ avurwa. Gusa abana bakiri bato hari ibitabakoreshwaho bishobora kubangamira imikurire y’amagufa yabo.

Nk’ibyo bashyira imbere mu musokoro, hari igihe aho byinjirira ari ho n’igufa rikurira, bagashyiramo udusumari duto twinjirira ahandi hatari aho igufa rikurira.

IGIHE: Ibiciro bya ‘tiges’ byifashe bite?

Dr Byiringiro: Ibiciro bigenda bihenda ku isoko ariko bigatandukana bitewe n’ubwoko bwabyo. Nk’izikoze muri acier zigura make, ariko hari ibindi bikomeye kandi biramba cyane ntibibangamire ko umuntu ashobora no gucishwa mu cyuma.

Usanga tiges zihenda cyane ari izikozwe muri Titane. Nka prothèse ikozwe muri Titabe hano mu Rwanda itugeraho ihagaze hafi miliyoni ebyiri z’amanyarwanda hatarajyaho ibyo kuvura. Iyo hagiyeho kuvura byose bihagaragara muri miliyoni hafi enye. Icyakora hari na tiges zihendutse usanga ziri no munsi y’ibihumbi ijana.

IGIHE: Iyo umuntu apfuye yarashyizwemo tige, muyimuvanamo?

Dr Byiringiro: Upfuye ayifite barayimushyingurana kuko nta kindi twongera kuyikoza. Uko kigenda gikora mu mubiri kiba kigenda kinasaza, ntabwo wagikuramo cyarakoze ngo ugishyire mu wundi muntu.

IGIHE: Ariko hari ababifata nk’imari, bakajya no gucukura imva?

Dr Byiringiro: Ibyo ni ibyo abantu batekereza ariko ntabwo yakizana ngo tukivuze umuntu ugikeneye. Nk’ibi bya Prothèse ari nabyo bihenda bavuga ngo ni imari, ntabwo byongera gusubiramo. Umuntu witabye Imana abantu bajye bakomeza kumwubaha, ntabwo ari ikintu cyavamo umutungo.

IGIHE: Nko muri CHUK mwakira abantu bangahe bakeneye gushyirwamo tiges?

Dr Byiringiro: Ku munsi ntitubura kwakira abantu nka batanu bavunitse bakaneye gushyirwamo ibyo bintu, tutabariyemo abandi baza kutwirebera mu isuzumiro.

IGIHE: Umuntu ashobora gushyirwamo tige akishyurira ku bwishingizi?

Dr Byiringiro: Yego, hano ubwishingizi bwose buvuza abantu kugira ngo imvune ivurwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza