00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi mu bitaro bya Gisenyi zasubukuwe nyuma y’imitingito

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kamena 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, byongeye gutanga serivisi zitandukanye ku barwayi babigana nyuma y’uko byari bimaze icyumweru byari muriye serivisi ahandi kubera imitingito yakomotse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 nibwo ibi bitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi byari bisanzwe bitenga mbere y’uko inyubako zabyo zangirika.

Ku tariki 25 Gicurasi 2021 nibwo abarwayi bo muri ibi bitaro bimuriwe mu bindi bitaro bitandukanye birimo n’ibya Ruhengeri nyuma y’uko inyubako z’ibyo zangiritse bisigara bitanga serivisi zo kwita ku ndembe gusa.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, yabwiye IGIHE, ko byafunguwe anashimangira ko bigiye gufasha abaturage kuko bari bamaze icyumweru bakora ingendo bajya kwivuriza kure y’imiryango yabo.

Ati “ Nibyo byatangiye gutanga serivisi zose nk’uko byari bisanzwe bikora ku buryo nta serivisi n’imwe yasigaye inyuma. Twari twimuye abarwayi dusigarana serivisi zo kwita ku barembye, ni ukuvuga barazaga abashobora kuvurirwa muri iyo serivisi aho bidashoboka tukabohereza ahandi.”

Ibitaro bya Gisenyi byakira abantu bari hagati ya 250 na 300 ku munsi. Tuganeyezu yavuze ko kuba ibitaro byatangiye gutanga serivisi zose bizafasha abaturage cyane.

Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu mujyi wa Rubavu birimo n’inyubako z’ibitaro bya Gisenyi.

Ibitaro bya Gisenyi byasubukuye serivisi byatangaga mbere y'iruka rya Nyiragongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .