Iyi nzu ababyeyi babyariramo yubatswe n’Umuryango utari uwa Leta wita ku kuzamura iterambere ry’icyaro (ARDR), ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Umuryango ARDR, wari wahawe inkunga ya miliyoni 25Frw, wifashishije mu kubaka iyi nzu y’ababyeyi n’ibikoresho bihagije kandi bigezweho byatumye abagana iki kigo nderabuzima bishimira impinduka zidasanzwe zabayeho mu bijyanye n’imitangire ya serivisi.
Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko Abanyarwanda bajya kubyarira kwa muganga bageze kuri 91% bavuye kuri 30% mu 2005.
Mu gace ikigo nderabuzima cya Nyakarilo giherereyemo, nibura abitabira serivisi zo kubyarira kwa muganga bari ku kigero cya 83.2%, barimo 39% babyariye ku kigo nderabuzima cya Nyakarilo.
Mbere y’uko bubakirwa inzu y’ababyeyi babyariramo bari kuri 18%, abana bapfa bavuka kuri ubu bageze kuri 0%, mu gihe mbere bari 1.6%.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyakarilo, Mugabo Bosco yavuze ko “Iyi nzu y’ababyeyi babyariramo yadufashije kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka kuko ubu tugeze kuri 0%, umubare w’ababyeyi bitabira serivisi zo kubyarira kwa muganga uri kuri 83%, tukaba dufite umuhigo wo kugera ku 100%.”
Yakomeje avuga ko mbere y’uko hubakwa iyi nzu y’ababyeyi bari bafite abaganga bane ariko ubu ikigo cyose gifite abagera kuri 20, biturutse ku kuba inyubako zaragutse ndetse n’ibikoresho bigezweho bihari.
Umukozi wa ARDR, Kayinamura Patrick yavuze ko “Kugira ngo twubake iyi nzu y’ababyeyi abaturage benshi bari barabidusabye aho wasangaga badafite aho babyarira abenshi bakabyarira mu ngo abandi mu nzira cyangwa bakajya i Masaka na Rwamagana, kuko hano hari akumba kamwe kadafite n’ibikoresho.”
Yakomeje agira ati “Twahawe inkunga na UNDP, ifatanyije na Leta y’u Rwanda nibwo twahise dutangira uyu mushinga wo kubaka iyi nzu y’ababyeyi kandi uyu munsi turishimira impinduka zabayeho kuko kuva mu ntangiro za 2018, yatangira gukorerwamo ababyeyi bose bo muri aka gace babyarira kwa muganga.”
Ababyeyi baganiriye na IGIHE by’umwihariko abari baje kubyarira kuri iki kigo nderabuzima cya Nyakaliro bavuze ko hari impinduka zidasanzwe basigaye babona ari nayo mpamvu nabo baciye ukubiri no kubyarira mu rugo.
Umutoni Rachel twasanze yaje kubyarira muri iki kigo nderabuzima yagize ati “Serivisi zarahindutse kuko ntabwo bikimeze nka mbere, ubundi hari hato kuko iyo umuntu yazaga babaye benshi ntabwo babashaga gukwirwamo bose ugasanga bamwe banze kuza bakabyarira iwabo cyangwa bakajya ku bitaro bya Rwamagana.”
Uwitwa Mukayizera Marie Grace wo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Gishuri mu Murenge wa Nyakarilo, wabyaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2019, yavuze ko ari ubwa mbere aje kubyarira kuri iki kigo nderabuzima ariko na mbere yakundaga kuhaza gusura abahabyariye akabona imitangire ya serivisi itari myiza.
Yakomeje agira ati “Mbere hari hato warazaga ukabona ababyeyi bamwe baryamye hasi, ariko ubu hano ni hagari urabona turyamye twisanzuye kandi na serivisi nahageze nsanga ibintu byarahindutse abaganga baza kwita ku barwayi babaye benshi n’umuntu uje kugusura arisanzura nta kibazo.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kaitesi yavuze ko inkunga bahawe ari nkeya cyane ariko uburyo bayikoresheje neza ikaba yarahinduye ubuzima bw’abaturage ari ikimenyetso cy’ibishoboka bigaragaza ko abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo.










Amafoto: Munyarugerero Gift
TANGA IGITEKEREZO