Rubavu: Hashyizweho gahunda yihariye yo gupima Sida abaturage

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bashyiriweho gahunda yihariye yo kubasanga iwabo mu mirenge bakipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku buntu.

Iyi gahunda iri gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’umuryango urwanya Sida, AHF Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe kurinda no kurwanya icyorezo cya Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko mu minsi 10 bazaba bageze ku mubare munini w’abaturage kandi bateganyije kubegera kugira ngo hatagira ucikanwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr Kanyankore William, yavuze ko iki gikorwa kije ari ingirakamaro kandi kizasiga hipimishije abaturage benshi b’ingeri zose, aho yemeza ko muri aka karere aho batangiriye gushyira imbaraga mu gupima ubwandu bugenda bugabanuka.

Yagize ati “Muri aka karere hari aho ubwandu bwiganje cyane, kuba byashyizwe mu mirenge hose ahahurira abantu benshi biratinyura benshi, biratuma n’ababuraga uburyo bwo kuza bibageraho kandi ni umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa, abasanze batanduye bakagirwa inama yo kwirinda n’abanduye bagasabwa guhindura imyitwarire."

Abaturage batuye ahazwi nka Buruseli mu Murenge wa Nyamyumba baganira n’itangazamakuru batangaje ko bishimiye iki gikorwa begerejwe, cyane ko ngo abenshi bari bagifite ukwitinya.

Mukeshimana Immaculée w’i Nyamyumba yagize ati “Ntabwo byari bimenyerewe ko baza bagatera ihema ahantu nk’aha haba hashyushye cyane hari urubyiruko, abasore n’inkumi noneho n’abakuze bakitabira izi gahunda birimo biradufasha cyane kuko bituma bigera ku bantu benshi nta kwitinya kubayemo, hari abasanzwe batinya kujya kwa muganga ariko iyo bikorewe hafi yaho dutuye biradufasha cyane tukaba twifuza ko byakomeza."

Munyamagana Enock w’imyaka 68 nawe wapimwe, yemeje ko ari ubwa mbere yipimishije kuko ngo byakundaga gukorerwa kure.

Yagize ati “Kuva navuka ni ubwa mbere nipimishije, ubundi narabyumvaga ariko nkagira imbogamizi zo kuba najyayo ariko natinyutse ngize n’amahirwe nsanze ndi muzima ngiye gukomeza kwihangana nubwo ntagishobora gukora imibonano mpuzabitsina."

Abantu 700 bamaze gupimwa muri bo umunani nibo basanze baranduye gusa.

Muri iyi gahunda hari intego yo gupima abantu bagera ku 3000 mu cyumweru kimwe.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu Karere ka Rubavu abantu 3.5% babana na virusi itera Sida .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza