00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na IFC mu kwagura ibikorwa byo gukora inkingo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC), mu bikorwa byo gukora inkingo za Covid-19, Malaria ndetse n’Igituntu mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo muri IFC ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Afurika no mu Burengerazuba bwo Hagati, Samuel Dzotefe.

Mu bikubiye mu masezerano harimo ko IFC izajya ifasha u Rwanda mu bijyanye no gukora ubushakashatsi butandukanye hagamijwe gukora inkingo zujuje ibisabwa kandi ziri ku rwego mpuzamahanga zizajya zikoreshwa mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ubu bufatanye kandi buzibanda ku gutanga ubufasha bunyuranye mu ikorwa ry’inkingo za mRNA zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha wa 2022 ku bufatanye n’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech ndetse n’Umuryango wa kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi no guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima.

Mu ijambo rye, Niyonkuru Zephanie yagize ati “U Rwanda rugamije gukora inkingo nziza zibereye isoko rya Afurika. Amasezerano y’imikoranire nk’aya mu gutanga ubufasha bw’inkingo azatuma intego yacu igerwaho. Twishimiye kugira IFC nk’umufatanyabikorwa.”

Kugeza ubu Afurika ikora 1% by’inkingo zose zikoreshwa ku mugabane, akaba ariyo mpamvu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC) byiyemeje ko nibura 60% by’inkingo zizaba zikorerwa kuri uyu mugabane bitarenze 2040.

Umuyobozi w’Agateganyo muri IFC ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Afurika no mu Burengerazuba bwo Hagati, Samuel Dzotefe, yavuze ko Afurika ikeneye kwikorera inkingo zayo bwite mu bijyanye n’ubuzima.

Yakomeje ati "Ubu bufatanye na RDB ni intambwe ikomeye mu gufasha Afurika kugira ubushobozi bwo kwikorera inkingo kugira ngo ihangane n’icyorezo cya Covid-19.”

U Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Banki y’Isi ikomeje gutanga ubufasha mu bihugu bitandukanye bwo gukora inkingo no kuzisaranganya hirya no hino ku Isi cyane muri Afurika, ndetse kugeza tariki 29 Nyakanga 2021 iyi banki yatangaje ko imaze gutanga miliyari 4.6$ mu bikorwa byo kugura inkingo no kuzitanga mu bihugu 54.

RDB na IFC byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu gukora inkingo mu Rwanda bizafasha Afurika kubona inkingo zitavuye ku yindi migabane
IFC izafasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo gukora inkingo harimo n'ubushakashatsi buzafasha gukora iziri ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .