OMS yanenze itabi rya e-cigarette yemeza ko ari ribi ku buzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko itabi rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (electronic cigarette), nta gushidikanya ari ribi ku buzima kandi ridafasha abantu kureka kunywa itabi ry’umwotsi.

OMS ishinja inganda zirikora kubeshya ko zishaka kugabanya ibyago byo kunywa itabi. Iri shami kuri uyu wa Gatanu ryasabye ko habaho ubugenzuzi bw’itabi rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko nta gihamya cy’uko rifasha abanywi baryo kureka iritumurwa ahubwo ko rituma abakiri bato babatwa naryo.

Electronic cigarette, ni akuma k’ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk’amazi mu kanwa biba bigizwe n’ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine; uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo ibyo bita Vaping.

Abantu benshi bakunze kugirwa inama yo gukoresha aka kuma bakunze kwita e-Cigarette, kuko ari bumwe mu buryo bwafasha kureka gutumura itabi risanzwe.

Umujyi wa San Francisco niwo wabaye uwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu guhagarika ubucuruzi bw’itabi ryo mu bwoko bwa e-cigarette, kugeza ubwo ingaruka zaryo ku buzima zizasobanuka.

Iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kurinda urubyiruko kwishora mu ngeso zo kunywa itabi, gusa hari abavuga ko kizatuma abanywa itabi bagaruka ku risanzwe n’aho abandi bakishora muri magendu.

OMS ivuga ko ku Isi yose hari abantu miliyari 1.1 banywa itabi aho 80% byabo bari mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse. Imibare y’iri shami kandi yerekana ko kunywa itabi n’ibindi biryerekeyeho byica abarenga miliyoni zirindwi ku mwaka, abenshi bakaba bicwa n’indwara y’umutima, ibihaha n’izindi kanseri.

OMS yashimangiye ko e-cigarette ari mbi ku buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza