00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibihenze! Uko akarima k’igikoni kabaye isoko y’imirire myiza n’imibereho muri Kayonza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Akarima k’igikoni ni kimwe mu bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, gafasha kandi mu kuba umuntu yakwirinda gusesagura amafaranga biciye mu kugura zimwe mu mboga, ibitunguru n’ibindi umuntu yakwihingiye ariko ajya gushaka ku isoko.

Akarima k’igikoni kazanwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha ingo nyinshi kurwanya imirire mibi n’igwingira byagaragaraga mu bana ndetse no mu bantu bakuru nka bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo u Rwanda rugenda rugira.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, bari mu babashije kumenya akamaro k’akarima k’igikoni kubera inyungu bagafiteho zirimo kurwanya imirire mibi, kubinjiriza amafaranga n’ibindi.

Aba baturage babwiye IGIHE ko kuri ubu akarima k’igikoni karwanyije imirire mibi mu bana babo, gatuma bareka kujya guhaha imboga abandi bagakora by’umwuga kuburyo hari n’abasagurira isoko.

Akarima k’igikoni karwanyije imirire mibi

Vuguziga Sylivine avuga ko umwana we yagiye mu mirire mibi kugeza ubwo agiye mu mutuku kubera kutagira akarima k’igikoni no kutamenya kumugaburira indyo yuzuye.

Ati “ Urabona iyo udafite akarima k’igikoni kandi utabona amafaranga yo kugura imboga buri munsi, ugera aho ukaba wanateka ibiryo bitarimo imboga, nibyo nanjye byambayeho ntangira kugaburira abana banjye nabi kugeza bagiye mu mutuku.”

Vuguziga yavuze ko ubwo yajyanwaga ku kigo Nderabuzima, yigishijwe uburyo yakora akarima k’igikoni kamufasha mu guha abana be indyo yuzuye avayo ahita agakora kuri ubu ngo ntiyarya ibiryo bitarimo imboga kuko zihoraho.

Murekatete Assia nawe wagize umwana wagize ikibazo cy’imirire mibi, avuga ko ku gikoni cy’umudugudu ariho bamwigishirije kugakora ahita agakora iwe mu rugo.

Ati ‘ Ubu ya mafaranga naguraga imboga nyagura indagara cyangwa imbuto kuburyo umwana wanjye atakongera gusubira inyuma.”

Ntibakijya guhaha imboga

Uwimbabazi Odette ufite imyaka 36 utuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Shyogo, yavuze ko yaguraga imboga ku mafaranga menshi ariko nyuma y’aho atangiriye guhinga akarima k’igikoni iwe agashyiramo imboga zose, kuri ubu ntagitanga amafaranga azigura.

Ati “ Naguraga imboga mu isoko sinanazirire igihe dore ko ahanini usanga iyo ziraye ziba zataye ubuziranenge, ibyo byatumye ntangira kwikorera akarima k’igikoni keza kuburyo ubu iyo ngiye guteka njya mu murima nkasoroma nkahita nziteka kuko nibwo ziba zifite umumaro.”

Nyirabunani Fatuma we avuga ko kuva yatangira gutunga akarima k’igikoni bituma arya ibiryo bigizwe n’indyo yuzuye ngo kuko usanga yarahinze ibintu byose bishobora kumufasha.

Ati “ Ngereranyije na mbere ntarazihinga ubu ndi mu nyungu, mbere nashoraga amafaranga menshi nkagura imboga zanambye, rimwe bakanampa intoryi zashaje ariko ubu byose ndabyifitiye zisoroma ngiye kuziteka zigifite icyanga.”

Akarima k’igikoni gatuma basagurira isoko

Si kenshi ushobora kubona abantu bafite akarima k’igikoni bakuraho imboga barya bakanasagurira isoko, abaturage bo mu Karere ka Kayonza bo bemeza ko hari n’abakuramo amafaranga menshi buri cyumweru kubera aka karima k’igikoni.

Uwimbabazi ati “ Iyo ngurishije mbasha kubona amafaranga nkemuza utubazo two mu rugo nkaba nagurira umwana imyambaro y’ishuri nkakora n’ibindi, urugero nk’iyo ngurishije isombe nkuramo amafaranga menshi mu gihe mbere najyaga guhingira 700 Frw simbone atunga umuryango.”

Mukanyirigira Alphonsine avuga ko nibura buri cyumweru yinjiza 2000 Frw ayakuye mu kugurisha imboga ahinga mu karima k’igikoni.

Ati “ Ngereranyije sinabura 2000 Frw buri cyumweru ngurishaho cyane cyane mu baturage batagafite, nta bundi bushobozi mfite buri hejuru uretse kukitaho nibura buri munsi nkagaharira iminota 30 yo kugenzura uburyo buri ruboga mpinga rumeze.”

Abagabo ntibatanzwe mu gukora uturima tw’igikoni

Gakwaya Isdore ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kubona atanga amafaranga menshi buri munsi yo kugura imboga ngo yahisemo gushyigikira gukora akarima k’igikoni iwe mu rugo mu kugabanya amafaranga yatangaga.

Gakwaya yavuze ko abagabo benshi batajya bamenya amafaranga batanga mu kugura imboga ariko ngo ni menshi cyane kuburyo ngo bashyigikiye gukora akarima k’igikoni byagabanya ya mafaranga batangaga umunsi ku munsi.

Ati “ Kubona imboga zo kurya si uguhora utanga amafaranga buri munsi ku bacuruzi, nawe ushobora guhinga akarima k’igikoni ugashyiramo za mboga zose ugura ya mafaranga uhora utanga akagabanuka cyane akaba yakoreshwa n’ibindi.”

Gukora akarima k’igikoni bisaba iki?

Uwimbabazi avuga ko gukora akarima k’igikoni bitagombera kukubaka ahantu hari ubutaka bunini, yavuze ko icyo gasaba cya mbere na mbere ari ubushake.

Ati “ Iyo ufite imbuga nto ushatse watekereza kuhashyira akarima k’igikoni , uretse ibyo ushobora no gufata imifuka ugashyiramo itaka ubundi ugashyiramo dodo, ibitunguru, karoti n’ibindi icya mbere ni ukugira ubushake ukumva ko amafaranga uhora utanga ku mboga wayasigasira.”

Mukanyirigira avuga ko guhinga akarima k’igikoni bitavunaye ahubwo ngo bisaba ubushake, yavuze ko abantu badaha agaciro amafaranga batanga umunsi ku munsi yo kugura ibitunguru, inyanya, imboga, intoryi n’ibindi nyamara ngo bahinze akarima k’igikoni byagabanya ayo mafaranga batanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damasce avuga ko uturima tw’igikoni twabagiriye umumaro munini ngo kuko twagiye dufasha ingo nyinshi kurya indyo yuzuye bigabanya imibare y’abagaragaraga mu mirire mibi.

Ati “Twafasha na gahunda yo kugira ibiti bitatu by’imbuto muri buri rugo, twabikoze muri gahunda ya leta yo kurwanya imirire mibi, bikaba byaradufashije cyane, ubu aho Akarere kari gahagaze mu myaka itanu ishize ku bijyanye n’igwingira ry’abana bato ubu imibare yaragabanutse.”

Yavuze ko Akarere ka Kayonza kari kari mu turere 17 twa nyuma mu kurwanya igwingira ariko ngo ubu bizeye impinduka mu buryo bugaragara.

Ku bijyanye na gahunda ya SPRP ibafasha mu kurwanya imirire mibi, yavuze ko yabafashije cyane kuko hari ababyeyi benshi bafashijwe, abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abana ndetse no gufasha Akarere mu guhugura abakozi n’abandi bantu batandukanye mu bijyanye no kurwanya igwingira ry’abana bato.

Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 70 mu gihe aka Karere kabarizwamo ingo ibihumbi 91, ubuyobozi buvuga ko impamvu ingo zose zidafite uturima tw’igikoni hari iziba zubatswe vuba ndetse haba n’abandi baturage batuye mu nzu z’ubucuruzi zidafite aho badushyira.

Akanyamuneza ni kose kuri Mukanyirigira Alphonsine winjiza 2000 Frw buri cyumweru abikesha akarima k'igikoni
Akarima k'igikoni kafashije benshi mu kurwanya imirire mibi
Gakwaya Isdore avuga ko gutunga akarima k'igikoni byatumye agabanya amafaranga yatangaga mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .