00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni uwuhe muti w’ibibazo byo kwiyahura bikomeje kugaragara mu Rwanda? (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Umwaka umwe n’igice birashize icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda. Ni icyorezo cyasubije inyuma ubuzima bwa buri wese mu batuye isi, kuva ku ruhinja kugeza ku bakambwe.

Ubucuruzi bwinshi bwafunze imiryango, abantu benshi batakaje imirimo, abari bafite amadeni ya banki byarabashobeye, hari na benshi babuze ababo, imitima ya twese ntituje.

Ibyo bibazo byose byateje ibibazo mu miryango, byongera ibibazo by’ihungabana n’indwara zo mu mutwe kuri benshi.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa inkuru zo kwiyahura, nyamara bigafatwa nk’ikibazo kiri aho ndetse rimwe na rimwe uwiyahuye akaba ri we ufatwa nka nyirabayazana, hatitawe ku cyabimuteye ari nacyo gikomeye mu muryango.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu 576 biyahuye mu Rwanda.

Kwiyahura si umwihariko w’u Rwanda gusa, kuko Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko nibura abantu 800 000 bapfa biyahuye buri mwaka, ni ukuvuga umwe muri buri masegonda 40. Benshi mu bibasiwe no kwiyahura ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29.

Abahanga mu by’Ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abenshi mu biyahura, baba basanganywe ibibazo byo mu mutwe bitavuwe hakiri kare.

OMS igaragaza ko 60 % y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Buri mwaka tariki 10 Nzeri, Isi yifatanya kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ‘Kwirinda kwiyahura’.

IGIHE yateguye ikiganiro ‘Indiba y’Ibivugwa, cyagarutse ku mpamvu zitandukanye zitera ibibazo byo mu mutwe biganisha ku kwiyahura, icyakorwa na buri wese kugira ngo biranduke, ubifite afashwe ataragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.

Kurikira ikiganiro hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .