Kwamamaza

Rwamagana:Ababyaza baratabariza abagore babyarira mu cyumba kidafite urwinyagamburiro

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 12:52' na Emma-Marie Umurerwa


Urwererero ndetse n’icyumba abagore babyariramo ni mu mfunganwa, kwinjirwamo n’abantu barenze umwe ni ingorabahizi, ibikoresho ababyaza bakenera mu kubyaza biba bigerekeranye, umugore wajya ku bise bikamusaba kwikoza hirya no hino ashobora kuhahurira n’akaga gakomeye.

Mu kigo Nderabuzima cya Muyumbu, mu rwererero aho abagore bategerereza ko bajyanwa mu cyumba babyariramo hari ibitanda bibiri, iyo haje abagore barenze umubare w’ibitanda biba ari ihurizo ku babyaza.

Icyumba abagore babyariramo gifite metero eshatu kuri eshanu, naho harimo udutanda tubiri duto bisaba uturyamyeho yigengesera kuko anyeganyeze ashobora guhita yitura hasi.

Kubyarira mu mfunganwa bigira ingaruka kuri serivise

Ababyaza ndetse n’abagore babyarira kuri iki kigo ntibabusanya mu mvugo dore ko bose bagira bati “Ubuto bw’iki cyumba butuma serivise itangwa itanogera uyihabwa ndetse n’uyitanga.”

Mujawamariya Thaciane, umubyeyi wabyariye muri iki kigo nderabuzima yagize ati “Mu rwererero ni hatoya ndetse n’aho tubyarira ni hatoya cyane, ubona ko hafite ubushobozi bwo kwakira umubyeyi umwe gusa kandi hari igihe abagore bahahurira bageze nko kuri batanu.”

Umwanankabandi Louise nawe avuga ko kubyarira kuri iki kigo nderabuzima ari amaburakindi.

Yagize ati “Muhahuriye muri ababyeyi barenze batatu ntimwabona aho mubyarira, byasaba ko bashaka ahandi bajya kukubyariza. Nukubura uko umuntu agira ubundi ntawabyarira hariya.”

Ababyaza baratabaza

Musabyemariya Neza Liliane, umuforomokazi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro, avuga ko bafite ikibazo cy’inyubako ntoya itagendanye n’umubare w’abarwayi bakira.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni uko inaha haje abimukira benshi noneho umubare w’abivuriza hano ukiyongera, ariko inyubako igakomeza ari ya yindi. Mu rwererero ni hato cyane, aho babyarira naho harafunganye ku buryo natwe usanga bitubangamiye ndetse bikagira n’ingaruka kuri serivisi. Akumba kamwe ushobora gusanga karyamyemo nk’ababyeyi batatu bane bategereje kubyara kandi ugasanga nta bwinyagamburiro mu gihe ubusanzwe gafite ubushobozi bwo kwakira abagore babiri gusa kandi nabo ntibaba bisanzuye.”

Ushinzwe serivise yo kubyaza (Maternité)Nyirabagenzi Domina, ashimangira ibyo mugenzi we yavuze.

Ati “Tugerageza gutanga serivise nziza ariko natwe biratubangamira kubera ko tutaba twisanzuye. Twifuza ko inyubako yakwagurwa kugirango bidufashe gutanga serivise nziza, ubwishi bw’abakiriya mu nzu ntoya bishobora gutuma habaho kwanduzanya indwara ku buryo bworoshye.”

Nyirabagenzi akomeza avuga ko banafite umubare muto w’ababyaza dore ko ngo usanga izamu rirarwa n’umubyaza umwe, mu gihe abagore babyara ku munsi bari hagati y’umunani n’icumi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yatangarije IGIHE ko iki kibazo atakizi.

Yagize ati “Icyo kibazo sinari nkizi, abo baganga bakimenyesheje nde? birashoboka ko hari uwo wabakimenyesheje ku Karere kubera ko gafite abakozi benshi ariko sinjye.”

Umurenge wa Muyumbu uherereye mu Karere ka Rwamagana, mu marembo y’Umujyi wa Kigali dore ko uhana imbibi n’Akarere ka Gasabo na Kicukiro.

Benshi mu batuye muri uyu murenge ni abimukira biganjemo abaturutse mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Imibare iheruka gutangazwa na n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamire (NISR) muri 2012, yagaragaje ko Muyumbu ituwe n’abaturage 24.428. Ikigo nderabuzima cya Muyumbu ku munsi cyakira basaga 150.

Icyumba abagore babyariramo kirafunganye
Musabyemariya Nadine, umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Muyumbu
Ikigo nderabuzima cya Muyumbu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved