Minisante yatangiye imyitozo mu bitaro umunani harebwa uko yakwitwara habonetse umurwayi wa Ebola

Yanditswe na Habimana James
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangiye imyitozo hirya no hino mu gihugu mu bitaro umunani igamije kureba uko yakwitwara mu gihe haba habonetse umurwayi ufite Ebola.

Iyi gahunda yatangiye tariki 29 Nyakanga izarangira tariki 13 Kamena uyu mwaka ibere mu bitaro cyane cyane byegereye uduce dushobora kugira ibyago byo kugaragaramo iki cyorezo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intego nyamukuru y’iyi myitozo ni ukureba ubushobozi buhari bwo guhangana n’iki cyorezo no kureba ubumenyi abahawe amahugurwa bamaze kugeraho kuva umwaka ushize.

Ibitaro bizakorerwamo uyu mwitozo ni ibya Butaro byo mu Karere ka Burera, Byumba mu Karere ka Gicumbi, Kibuye mu Karere ka Karongo, Ruhengeri muri Musanze, Nyagatare byo mu Karere ka Nyagatare, Gisenyi byo mu Karere ka Rubavu, Gihundwe byo mu Karere ka Rusizi na Murunda byo mu Karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yagize ati “Ibi bije bikurikira amahugurwa yatanzwe ku bantu yo guhangana n’iki cyorezo, ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeje turimo gukora mu kwitegura harebwa aho tugeze twitegura Ebola no kureba niba hari icyo twakongeramo ingufu.”

Yavuze ko kandi bigamije gukomeza kwimenyereza kugira ngo bakomeze kumenya ibyo bagomba gukora mu gihe haba hagaragaye ufite ubu bwandu bwa Ebola n’uko umurwayi yavurwa vuba.

Uyu mwitozo uzagaragaramo uko abantu bipfuka mu kwikingira, gukaraba intoki n’ibindi.

Kuva icyorezo cya Ebola cyaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, kimaze guhitana abantu 1600.

Muri Kamena uyu mwaka nabwo abantu batatu bagaragaweho na Ebola muri Uganda, gusa nyuma y’iminsi 42 y’isuzuma, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko iki cyorezo kitagihari.

Nubwo Ebola itaragera mu Rwanda ariko hafashwe ingamba zikomeye zose zigamije guhashya ko itagera mu gihugu.

Ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro, kurwara umutwe, kurwara ngingo, gucika intege, kubabara mu muhogo, guhitwa, kuribwa mu nda, gutukura amaso ndetse no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Minisante yatangiye imyitozo mu bitaro umunani harebwa uko yakwitwara habonetse umurwayi wa Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza