Minisante yashyizeho itsinda ryo kuvura Abanyarwanda icyenda batoterejwe muri Uganda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yashyizeho itsinda ry’abanga rishinzwe gukurikirana no kuvura Abanyarwanda icyenda baherutse kurekurwa n’Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze imyaka igera kuri itatu bafungiye muri Uganda bageze ku mupaka wa Gatuna nyuma y’uko barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Kabiri.

Abarekuwe ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Bose bahuriza ku buryo bari bafashwe nabi muri gereza, uko bakorerwaga iyicarubozo ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga nubwo barekuwe.

Minisante ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yashyizeho itsinda ry’abaganga bakurikirana ubuzima bw’abarekuwe.

Bagize bati “Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho itsinda ry’Abaganga batangiye gusuzuma no kuvura Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda.”

Rutagungira uri mu banyarwanda ba mbere bashimutiwe i Kampala, yavuze ko yafashwe ku wa 05 Nyakanga 2017 afungwa amezi atatu muri Gereza z’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare, CMI.

Aho ngo yaje kuhava ajyanwa mu rukiko aregwa hamwe n’abandi. Ariko mu gihe cyose yamaze afunzwe, iminsi yose yakorewe iyicarubozo rikomeye.

Ati “Baraje bansanga mu gisivili, mu gisivili rero ntibahuza neza kubera amakosa baba bakora. Bazanye abaganga b’abasivili n’abasirikare, baza kwemeza ko nakorewe iyicarubozo cyane.”

Mugabo Nelson wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe yavuze ko yafatiwe muri Uganda tariki 18 Mutarama 2018. Mu gihe cyose yamaze afunzwe, yakorewe iyicarubozo kugeza ubwo hari igihe bagombaga kumuterura kuko atari akibasha kwigenza.

Aganira na IGIHE yagize ati “Badukoreye byinshi, njye ndi umwe mu bakorewe byinshi. Mu 2019 guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa kane, ntabwo nagendaga, naraterurwaga nararemaye kubera ingaruka z’inkoni. Ubuzima ntabwo mbwizeye neza.”

Bamwe mu bagiye batoterezwa muri Uganda bagiye basigarana ingaruka z’iryo yicarubozo, bamwe bagapfa abandi bakamugara.

Silas Hategekimana, umunyarwanda wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye muri Nzeri umwaka ushize azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.

Raporo zo kwa muganga zagaragaje ko nyakwigendera yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha.Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.

Raporo y’isuzuma yakorewe igasinywano n’abaganga babiri, igaragaza ko urupfu rwe atari ‘urusanzwe’ ahubwo ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Abanyarwanda barekuwe na Uganda bashyiriweho itsinda ryo gukurikirana ubuzima bwabo nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza