Minisante yahagurukiye itabi ritujuje ibisabwa n’itegeko

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Polisi y’Igihugu yatangije ubugenzuzi bugamije gusuzuma ko itabi riri gukoreshwa mu Rwanda rihuje n’ibisabwa n’itegeko rigenga ikoreshwa n’icuruzwa ry’itabi mu Rwanda.

Ubu bugenzuzi bw’ibanze bwakozwe kuva ku wa Mbere, tariki ya 26 Nzeri 2016 hagamijwe kureba ko abafite inganda zikora itabi n’ibirikomokaho, abaryinjiza mu gihugu bubahiriza amabwiriza ateganywa n’itegeko nomero 08/2013 ryo ku wa 01/03/2013 rigenzura imiterere y’itabi ryemewe mu gihugu.

Iri tegeko riteganya ko itabi ryose cyangwa ibindi bikomoka ku itabi bitariho ikirango kiburira abarinywa nk’uko itegeko ribiteganya, rizajya rikurwa ku isoko.

Guverinoma y’u Rwanda yari yahaye umwaka w’amahirwe inganda zikora itabi mu Rwanda yo kuba zakuye mu bubiko bwazo itabi n’ibirikomokaho bitujuje ubuzirangenge, amahirwe yarangiranye n’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uretse kuba hari itegeko ko ipaki y’itabi yose isohotse igomba kuba yanditseho ko ’kunywa itabi byica, bitera kanseri, umutima ndetse n’ibindi bibazo nko gucika intege, ubugumba cyangwa se ibibazo by’ubwonko’, ngo ni na ngombwa ko kugaragaza neza ahantu ho kurinywera ndetse no kugaragaza ko ryemerewe gusa abantu barengeje imyaka 18.

Kayumba Malick , Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima, avuga ko abakora itabi bategujwe bihagije kuburyo abatarandika ku mapaki y’itabi nta rwitwazo bafite “Twabateguje igihe cy’umwaka wose, ni gahunda ikomeza, itegeko rirahari n’ibyo ribasaba birumvukana, mu by’ukuri nta mpamvu ifatika ituma batabikora. Ni kompanyi ebyiri zikomeye twasanze zitabyubahirije, bakubwira ko ari ukwibagirwa cyangwa imashini zishyiraho utwo dupapuro zabapfanye, itegeko rivuga ko utabikurikije tumwaka iryo tabi ritanditseho tukarifatira.”

Kayumba akomeza avuga ko iri tegeko rifite umumaro ukomeye kuko umuntu usoma iyo nyandiko akarenga akanywa itabi aba asa n’uwigaburiye uburozi, icyakora ngo uretse iri tangazo rishyirwa ku mapaki y’itabi, Minisante ikomeza n’ibindi ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga bigamije kwereka abantu ibibi by’itabi ndetse no gusaba abayobora ahantu hahurirwa n’abantu benshi kwibuka gusiga umwanya w’ahagenewe abarinywa.

Bavuga ko iri genzura ryari rigamije gukora ubukangurambaga bwo kugaragaza ingaruka zo kunywa itabi n’ibirikomokaho ndetse no gushyira ingufu mu kureba uko itegeko rigenga itabi mu Rwanda ryubahirizwa.

Hari kandi no gukangurira abacuruzi kugendera kuri iri tegeko ari na ko bahagurukira kurwanya ikoreshwa ry’itabi ku bana batarageza ku myaka 18 y’ubukure.

Ubu bugenzuzi Minisiteri y’Ubuzima yabukoreye mu mu turere twa Musanze, Rubavu, Karongi, Huye, Muhanga, Kayonza, Rusizi ndetse n’uturere tw’Umujyi wa Kigali. Gusa irateganya ko iki gikorwa kizahoraho.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda ivuga ko bitewe n’uko itabi ryica ubuzima bw’urinywa, yahisemo kurica intege iryongerera imisoro, aho itangaza ko kuva mu kwezi kwa karindwi 2015, kugeza ubungubu itabi risora 36% by’igiciro rifite muri butike (retail price).

Kuri uyu musoro kandi ngo haniyongeraho amafaranga 20 ku ipaki y’itabi iba irimo itabi 20. Iyi Minisiteri (MINECOFIN) igaragaza ko bitewe no guhanika imisoro y’itabi ngo abarinywa bagabanutseho 11%.

Itabi ryose ricururizwa mu Rwanda ngo rigomba kuba ryujuje ibisabwa n'itegeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza