Minisante iri gukora iperereza ku rupfu rw’ababyeyi babiri baguye ku bitaro bya Muhima

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima iri gukora iperereza ku baganga bo ku Bitaro bya Muhima bashinjwa kurangarana ababyeyi babiri kugeza ubwo bitabye Imana, nk’uko imiryango ya ba nyakwigendera ikomeza kubashyira mu majwi.

Mu ijoro ryo kuwa 28 rishyira kuwa 29 Ukuboza 2017 ni bwo ku Bitaro bya Muhima humvikanye inkuru y’ababyeyi babiri bari batwite aribo Mutuyimana Magdalene na Barakagwira Beatrice bitabye Imana, imiryango yabo igahuriza ku kuba urwo rupfu rwaraturutse ku burangare bw’abaganga b’ibi bitaro.

Bivugwa ko Mutuyimana yagiye kwipimisha ku Muhima ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza, abaganga bamubwira kuzasubira kubyara kuwa 30 Ukuboza, ageze mu rugo bitewe n’uko yiyumvaga asubirayo ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza.

Ngo yagezeyo saa moya za mu gitondo ariko bamwakira ku mugoroba yatangiye kuva, baza kumubaga bamufasha kubyara umwana muzima, ariko we ashiramo umwuka.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije ababuze ababo, ivuga ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana kandi ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.

Mu butumwa Minisiteri y’Ubuzima yanyujije kuri Twitter yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima irihanganisha imiryango yabuze abayo. Inzego zibishinzwe zirimo kubikukirana kugira ngo hamenyekane ibyabaye hanakorwe igikwiye.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yagiranye na IGIHE, yavuze ko hari itsinda riri gukurikirana niba ko ubu burangare bwarabaye, hakazafatwa ibyemezo hashingiwe ku byavuye mu iperereza.

Yagize ati “Iyo ikintu cyavuzwe cyane cyane harimo kubura ubuzima bw’Umunyarwanda, tubiha uburemere bukomeye, tukareba niba ibyavuzwe ari byo.”

Gusa yavuze ko ikibazo iyi Minisiteri isigaye igira ari uko iyo habaye ikibazo abantu bihutira kubinyuza mu itangazamakuru, “bigaca intege abantu, icyizere bafitiye amavuriro kigatakara, akenshi twanakora iperereza tugasanga si byo.”

Yakomeje agira ati “Igihe bivuzwe ntabwo twabura kubiha agaciro.”

Yavuze ko hari icyizere ko ibyumweru bibiri bidashobora kurenga ukuri kutarajya ahagaragara, hakazafatwa ingamba zikwiye.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima kuri telefoni, ariko ntibyadushobokera.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ibyumweru bibiri bizashira iki kibazo cyamaze gusobanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza