00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 75 Frw zigiye gushorwa muri serivisi z’ubuzima mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo kigura kikanakwirakwiza imiti mu Rwanda, RMS cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’icy’Abanyamerika cyita ku Iterambere, USAID. Ni amasezerano azamara imyaka itanu, agamije guteza imbere serivisi z’ubuzima mu Rwanda, akazatwara milyoni 75 z’amadorali, angana na miliyari 75 Frw.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nzeri 2021, agamije guteza imbere ibikorwa na serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RMS, Pie Harerimana n’uwa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin.

Ubusanzwe Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd)byagisabaga gukorana n’ibigo bigura imiti, kugira ngo igere mu Rwanda kandi bizoroshya ubwo buhahirane bw’imiti.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel wari witabiriye umuhango wo gusinyana amasezerano hagati y’ibigo byombi, yavuze ko gushyiraho RMS biri muri gahunda yo guha imbaraga gahunda yo gusakaza imiti hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza abaturarwanda kubona imiti.

Yagize ati “Gushyiraho iki kigo kigenga (RMS Ltd) byari biri muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda bigamije gushyira imbaraga mu buryo bwo gusakaza imiti hagamijwe ko haboneka imiti yujuje ubuziranenge igera ku baturarwanda. Uyu mushinga rero ugamije guha imbaraga imitegurire n’imicungire ya RMS, kongera ububasha bunoze mu mikorere. Harimo kandi kongera ubushobozi bwo gufata icyemezo mu buryo bunoze hagendewe ku makuru ahari no gutumiza imiti ku gihe kiboneye.”

Yakomeje agaragaza ko kandi ayo masezerano y’imikoranire hagati ya USAID n’iki kigo gishinzwe gukwirakwiza imiti mu Rwanda bizoroshya uburyo kubona imiti byakorwagamo.

Ati “Gushyitsa ibikoresho byifashishwa muri serivisi z’ubuzima ku muntu wa nyuma bizoroha. Mu miti izibandwaho cyane ni igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu mwaka wa mbere. Mu myaka ikurikiyeho hazaza imiti ya Malaria, ibikoresho byo kuboneza urubyaro n’ibindi byifashishwa mu kwita ku bana mu gihe bavuka.”

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yagaragaje ko ubwo bufatanye buzatuma habamo koroherezwa mu nzira byasabaga kugira ngo imiti igere mu Rwanda kandi ko bivuze byinshi ku Rwanda.

Yagize ati “Iyi gahunda yiswe TRMS (The Transforming Rwanda Medical Supply Activity) bigaragaza intambwe USAID n’u Rwanda bimaze gutera binyuze mu gufasha Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda. Ibi ni ingenzi cyane ku Rwanda, rushobora kuba icyitegererezo ku mugabane biturutse kuri aya masezerano. Gukorana ku buryo buziguye n’imiryango n’ibigo by’imbere mu gihugu ni intego y’ibanze ya USAID yo kubyubakira ubushobozi.”

Yavuze ko binyuze mu bufatanye hagati y’impande zombi guhangana n’ingorane izo ari zose Isi ihura na zo bizoroha. Agaragaza ko ayo masezerano ashobora kuzongerwa biturutse ku bufatanye bunoze n’umusaruro uzava muri iyo myaka itanu y’imikoranire.

Umuyobozi wa RMS, Harerimana Pie, yagaragaje ko bishimiye gukorana na USAID kandi ko inkunga bazagenerwa muri iki gihe cy’imyaka itanu ayo masezerano azamara ndetse ko bizeye imikoranire myiza kugira ngo amasezerano azongerwe.

Ikigo kigura kikanakwirakwiza imiti mu Rwanda, kimaze umwaka umwe gihawe ubushobozi bwo kwigenga nyuma yo guhuza icyahoze ari GAMERWA na za Pharmacie zitandukanye mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imiti hirya no hino mu gihugu no kuyitumiza mu mahanga.

Ibyitezwe kuri ayo masezerano

Aya masezerano azamara imyaka itanu, yitezweho korohereza RMS, mu nzira zo kurangura imiti ituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi impande zombi zagaragaje ko zifuza iterambere ry’iyo mikoranire.

Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Nyakanga 2021 akazageza ku wa 26 Nyakanga 2026.

Umuyobozi wa RMS, Harerimana Pie, yavuze ko gutumiza imiti muri Amerika byatwaraga igihe kitari gito ariko ko bigiye kuborohera kuko bishobora gutwara amezi atatu mu gihe cyatwaraga amezi agera hafi ku munani.

Yagize ati “Ikintu cya mbere bigiye gukemura ni ukutwubakira ubushobozi kuko dufitemo n’agace ko guhugura abakozi bose. Ikindi ni ubuziranenge bw’imiti tugura kuko iyo bajemo nka gutya, turafatanya mu kugura imiti. Ibyo bidufasha gukorana na bo umunsi ku munsi kugira ngo imiti tugura ibe ari ya yindi twumva koko ko yujuje ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati “Ikintu twari dufiteho impungenge byari ukubona amakuru, kugira ngo tumenye ibikenewe n’ikigero bikeneweho. Iyo tubonye amakuru adufasha kuba twazana imiti ikenewe kugira ngo iturinde bya bibazo byo kuba umuntu yabuze umuti cyangwa kuba twazana myinshi ugasanga iradupfanye.”

Yavuze ko mu bihugu bitandukanye birimo na Amerika muri gahunda zo kugura imiti bisaba kugenda hari ugushakira inzira kugira ngo ubashe kubona serivisi zinoze kandi ko bigiye kuba umuyoboro.

Ati “Ibi bihugu byateye imbere biba bifite ibyo bishyira ku bantu batuzanira imiti. Rimwe na rimwe iyo ugiyeyo ntabwo batwumva cyane ariko iyo mwifatanyije mukagendera hamwe ingufu ziba nyinshi tugatangira kubona serivisi zihuse.”

Ayo masezerano kandi akubiyemo guhugura bamwe mu bakozi ba RMS, gukora ubushakashatsi bw’imiti ikoreshwa n’ikenewe nibura buri kwezi mu Rwanda ndetse impande zombi zifuza ko imikoranire yagenda neza kugira ngo igihe ayo masezerano azarangira, azongere avugururwe.

Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango babanje gutambagizwa mu bubiko bw'imiti bwa RMS
Aya masezerano yashyizweho umukono azamara imyaka itanu
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ayo masezerano azafasha mu koroshya uburyo bwo gutumiza imiti mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yagaragaje ko biteye ishema gukorana n'u Rwanda
Umuyobozi wa RMS, Pie Harerimana, yavuze ko biteguye gukorana neza na USAID
Ibikorwa byo gushyira umukono ku masezerano byitabiriwe n'abantu bake
Buri ruhande rwagaragaje ko rwishimiye amasezerano yashyizweho umukono hagati y'Ikigo kigura kikanakwirakwiza imiti mu Rwanda, RMS cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’icy’Abanyamerika cyita ku Iterambere, USAID

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .