00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugabanya igifu, bumwe mu buvuzi buhabwa abafite umubyibuho ukabije- Ikiganiro na Dr Ahmed wo muri Baho

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 Kanama 2021 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Raporo ku bijyanye n’imirire ya ‘2020 Global Nutrition’ yerekanye ko 11.2% by’Abanyarwanda bafite umubyibuho ukabije, mu gihe ku Isi yose abafite iki kibazo ari hafi miliyari 2.1 ndetse buri mwaka abagera kuri miliyoni 2.8 bahitanwa n’iki kibazo, byerekana ko ari ibintu bihangayikishije Isi.

Bimwe mu bitera umubyibuho ukabije harimo kurya ibiryo byinshi birimo ibinure ariko nta gikorwa ngo ibyo binure bigabanuke bigakomeza kwiyubaka mu mubiri kugeza ubwo umuntu atabasha no kwiterura. Gusa hari n’abagira iki kibazo biturutse ku babyeyi babo cyangwa inkomoko.

Dr Ahmed Bendari Farag, umuganga ubaga unazobereye mu kugabanya ibiro by’umuntu mu bitaro bya Baho International Hospital, yabwiye IGIHE ko impamvu ituma barya cyane ari uko baba bafite igifu kinini kandi batabasha kukigenera ibyo bagiha bityo bagakomeza kwiyongera.

Uyu muganga yavuze ko ibi bishobora gukemuka mu gihe umuntu ufite iki kibazo agabanyije ingano y’ibyo arya, byamunanira akajya kwa muganga bakamushyirira mu gifu akantu kameze nk’agapira ‘gastric ballon’ ku buryo azajya arya akumva ahaze vuba, byananirana bakamugabanyiriza igifu.

Yagize ati “Iyo umuntu ufite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije aje kwivuza tumugira inama yo gukoresha ‘gastric ballon’ kuko niba igifu ari kinini nkashyiramo ikindi kintu nzaba ngabanyije ingano y’ibyo ashobora kurya, ni yo mpamvu iyi ballon yashyizweho.”

“Ibi ni ibintu byoroheje byakorwa mu minota 10, tukamubwira ibiryo agomba kurya ubundi akitahira. Iyo akurikije neza inama tumugira bigira umusaruro kandi 80% by’abarwayi bayikoresha bagabanuka ibiro mu mezi ane cyangwa atanu kuko ni cyo gihe iyi ballon ishobora kumara mu gifu, ubundi igenda iyenga igasohoka mu mubiri.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo iteza umuntu, cyereka gusa mu minsi itatu ya mbere ni bwo ashobora kuruka cyangwa kumva atameze neza, aho asabwa kunywa amazi cyangwa ibindi bintu birimo isukari nke kugira ngo amenyereze umubiri. Gusa iyo uyihawe akomeje kurya cyane ntakurikize inama za muganga iyi ballon ntacyo imufasha.

Yongeyeho ati “Iyo umurwayi akomeje kurya cyane, akarya cyangwa akanywa ibintu birimo isukari dukoresha ubundi buryo bwa kabiri, tukamubaga. Ariko tumubaga mu buryo bwa Laparoscopic [kubaga basatuye agace gato k’umubiri ku buryo nta wamenya ko yabazwe] tukagabanya igifu cye.”

“Igifu cye iyo cyagabanutse ntibiba bikiri itegeko ko tumusaba kugabanya ibiryo, kuko ingano y’igifu afite ntiyatuma arya byinshi. Kubikora na bwo ntibifata igihe kinini kuko abazwe uyu munsi, ejo aba ashobora gutaha cyangwa niba yabazwe mu gitondo kare nimugoroba aba yataha, ndetse ashobora gusubira ku kazi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu.”

Dr Ahmed avuga ko ibi byose nta ngaruka bigira ku mubiri igihe cyose byakozwe n’inzobere, kandi ko biramutse bibaye zikabaho zakemurwa. Avuga kandi ko ubu buryo bwo kugabanya umubyibuho bufasha cyane abarwayi ba Diabetes kugabanya isukari kuko baba baganyije ibyo barya.

Akomeza avuga ko igihe umuntu aje kwivuza afite ikibazo cy’umbyibuho agakurikiza inama zose agirwa na muganga, agabanuka ibiro ndetse akabaho nk’abandi bose, bityo ko abantu bakwiriye gutinyuka bakajya kwivuza igihe batangiye kwiyongera cyane mu biro.

Uramutse ufite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, cyangwa wumva utishimiye uko ungana ushobora kugana kwa muganga bakagufasha cyangwa ugahamara Dr Ahmed kuri 0785600164 cyangwa ugahamagara umukozi ushinzwe serivisi zo kwakira abakiliya muri Baho International Hospital, Tuyishime Joseph kuri 0781706547.

Dr Ahmed Bendari Farag, Umuganga ubaga unazobereye mu kugabanya ibiro by’umuntu mu bitaro bya Baho International Hospital,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .