Uyu munsi wizihijwe mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “ Twishyize hamwe, Ntacyatunanira”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Marie Aimée Muhimpundu, avuga ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kuko ubuvuzi bw’amaso busaba abafatanyabikorwa benshi.
Dr Muhimpundu yagize ati “Twahisemo iyi nsanganyamatsiko kubera ko twasanze ubu buvuzi busaba abafatanyabikorwa benshi, nk’abashinzwe ibikorwa n’abagomba kugeza serivise ku bantu.”
Kuri uyu munsi, hibanzwe ku gukangurira abashoferi batwara imodoka kwipimisha amaso. Gusa bamwe mu bashoferi bagiye kwipimisha amaso, babanje kugaragaza impungenge ko bashobora gusanga barwaye amaso bityo polisi ikabimenya igahita ibabuza gutwara ibinyabiziga. Icyakora basobanuriwe ko ibi ntaho bihuriye n’ibyo bibaza maze batangira kuyipimisha ku bwinshi.
Dr Muhimpundu avuga impamvu bibanze ku bashoferi, yagize ati “Impamvu uyu munsi twibanze ku bashoferi, twashatse ko na bo nk’abantu batwara abantu tubakorera ubukangurambaga ngo bajye bisuzumisha amaso kuko kugira amaso mazima ni kimwe mu bikenerwa kugira ngo umuntu utwara imodoka yizerwe. Reba noneho nk’umuntu utwara abagenzi benshi atareba neza, haba harimo ikibazo ko ashobora gukora impanuka.”
Dr Muhimpundu yavuze ko imibare iri buve mu ipimwa ry’abashoferi izafasha mu bukangurambaga RBC izakomeza gukora ku buryo bishobora no kuba ngombwa ko mbere y’uko umuntu yemererwa gutwara ikinyabiziga habanza kurebwa ko amaso ye nta kibazo afite.
Mu kwizihiza uyu munsi wahariwe kwita ku buzima bw’amaso, bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basusurukije abitabiriye uyu munsi bagaragaza impano yo gucuranga gitari no kuririmba.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima gitangaza ko kugeza ubu abanyarwanda bangana na 1% barwaye amaso, muri aba kandi ngo abarenga 80% bashoboraga kuvurwa bagakira iyo babyitaho.
Ku isi yose abantu barenga miliyoni 200 bafite indwara y’amaso. RBC itangaza ko by’umwihariko mu guhangana n’indwara z’amaso, kuri ubu mu mavuriro yose n’ibigo Nderabuzima byo mu Rwanda byamaze kugezwamo abaganga bashobora gupima indwara z’amaso.























Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO