Kigali: Abana 23% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi nyuma yo gusanga abana bagera kuri 23% bari munsi y’imyaka itanu batuye mu bice bitandukanye bafite ikibazo cyo kugwingira.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017, nibwo hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi nyuma y’aho bigaragaye ko hari abana bavuka mu miryango ikennye bugarijwe n’iki kibazo by’umwihariko mu mirenge ya Mageragere na Kigali yo muri Nyarugenge, mu ya Gasabo na Kicukiro cyanecyane mu Murenge wa Gahanga.

Ibarura ry’ubwiyongere bw’abaturage n’imibereho yabo (DHS) ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi mu gihugu hose mu gihe mu Mujyi wa Kigali buri kuri 23%. Akarere ka Nyabihu ni ko kaje ku isonga kuri iki kibazo, aho abana bafite ikibazo cyo kugwingira bari hagati ya 40% na 50%.

Nyuma yo kubona ko hari ikibazo ku mirire n’imikurire y’abana mu bice bimwe na bimwe, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije icyumweru cyo kurwanya imirire mibi mu muhango wabereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Abaturage bo muri aka gace bigishijwe uko bakora uturima tw’igikoni n’akamaro katwo mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Muhongerwa Patricia, yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga mu guhangana n’ikibazo cyo kugwingira.

Yagize ati “Gutangiza iki cyumweru cyo kurwanya imirire mibi mu Mujyi wa Kigali byaturutse ku bushakashatsi bugaragaza ko kugwingira mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu buri ku kigereranyo cya 38% ku rwego rw’igihugu ariko bugaragaza ko muri Kigali buri kuri 23%.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizakorerwa mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali ndetse ko bahisemo kugitangiza kugira ngo abaturage bamenye ko kugira akarima k’igikoni karimo imboga bifite akamaro kanini mu gufasha abana kugira imikurire myiza n’ubuzima bwiza.

Karimunyana Jacqueline utuye mu Kagari ka Nyaruyenzi mu Murenge wa Mageragere yavuze ko yanejejwe cyane no kuba bahawe imbuto z’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A na B.

Yagize ati “Twabyishimiye cyane kubera ko njye nigeze kugira umwana urwaye bwaki kuko yavutse atonka. Kuba duhawe imbuto z’ibijumba tuzatera mu turima tw’igikoni twacu byatunejeje cyane kuko bizatuma nta mwana w’aha uzongera kugaragarwaho ikibazo cy’imirire mibi.”

Muri ubu bukangurambaga Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ibinyabijumba (International Potato Centre) cyahaye abaturage bo mu Murenge wa Mageragere imbuto z’ibijumba bikungahaye kuri vitamine A na B mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mirire mibi.

Abayobozi b’inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa beretse ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse bayagaburira abana.

Abana bo mu Murenge wa Mageragere bafite ikibazo cy'imirire bahawe indyo yuzuye
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Patricia Muhongerwa, agaburira umwe mu bana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, mu batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y'imyaka itanu
Abaturage b'i Mageragere bagaragarijwe indyo zifite intungamubiri zishobora kurinda abana bwaki
Muhongerwa Patricia yatangaje ko ubukangurambaga bwo kurandura imirire mibi buzakorwa mu mirenge yose y'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi wa International Potato Centre, Dr Robert Acktia-Armah, aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza