00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanseri y’inkondo y’umura yagaragajwe nk’ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti byihutirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Kanseri y’inkondo y’umura ni iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko mu 2018 iyi kanseri yishe abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 311 mu gihe abanduye bo barenga ibihumbi 570.

Gusa Umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kuba ariho ihitana abantu benshi kurenza ku yindi migabane. Imibare igaragaza ko nibura mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara abagore bagera ku bihumbi 100 bandura iyi kanseri buri mwaka kandi muri aba abagera kuri 62% ikabahitana kuko batabona ubuvuzi.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.

Kanseri y’inkondo y’umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nubwo iyi ndwara icyica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika byabashije kugera ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura. ibi u Rwanda rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

Ku wa 2 Gicurasi 2021 ubwo hasozwagwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukingira (cyabaye ku wa 24-30 Mata 2021), Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe n’umusaruro w’umuhate rwashyize mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, yemeza ko hari ibihugu byinshi bishobora kurebera ku byo rwakoze bikabyifashisha mu kuzamura ubuzima bw’umugore.

Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyashyize urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura muri gahunda yarwo yo gutanga inkingo, ndetse no kuza imbere ku Isi mu bikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.’’

"Nka kimwe mu bihugu biri imbere mu bijyanye no gukingira, u Rwanda rwiteguye gukoreshwa nk’urugero ku bindi bihugu byiyemeje kurwana ku buzima bw’abagore."

Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, Unitar, cyavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura binyuze muri gahunda yacyo kurwanya indwara zitandura izwi nka ‘ The Defeat-NCD’.

Umuyobozi w’iyi gahunda muri Unitar, Mukul Bhola, yavuze ko ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura bikwiye kwagurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

Yagize ati “Kwagura ibikorwa byo gukingira virusi ya HPV mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagamijwe kurokora ubuzima bw’abagore biri kugenda birushaho gukenerwa cyane. Mu gukemura iki kibazo turi gufatanya na Banki ya Isilamu itsura Amajyambere mu guteza imbere ubuzima bw’abagore harimo n’ibijyanye no gutanga inkingo za kanseri y’inkondo y’umura mu bihugu binyamuryango.”

Mu Rwanda ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwa rusange byatangiye mu 2011 by’umwihariko haherwa ku bakorwa bari hagati y’imyaka 12 na 15.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye birokora ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni eshanu buri mwaka, bikabarindwa kwicwa n’indwara nka kanseri n’izindi zitandura.

Gusa bitewe n’uko izi gahunda zo gutanga inkingo zitagera kuri bose mu buryo bungana buri mwaka abantu babarirwa muri miliyoni 1,5 bicwa n’ibyorezo bashoboraga kuba baririnze iyo bataza gukingirwa.

Kuba ikigero cyo gukingira kanseri y'inkondo y'umura mu Rwanda gihagaze neza rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .