00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho ya Covid-19 mu mezi umunani ya mbere ya 2021

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze mu Rwanda by’umwihariko ubwandu bushya ndetse n’abahitanwa nacyo, igaragaza ko kugeza uyu munsi ubwandu bushya bwa Covid-19, bukomeje kugabanyuka ku kigero cyo hejuru.

Mu mpera za 2020, iki cyorezo cyasaga n’icyamaze gucururuka kuko mu Ukwakira uwo mwaka , imibare y’abandura icyorezo umunsi ku munsi yari iri ku ijanisha rya 0,1 mu gihe mu Ugushyingo 2020 bageze kuri 0%. Ni ukuvuga ko muri icyo gihe hari n’ubwo hashiraga iminsi ibiri nta muntu n’umwe wanduye Covid-19.

Mu Ukuboza 2020, ibintu byahise bihinduka cyane ndetse abandura batangira kugera kuri 1,9%, birushaho kuba bibi kurushaho muri Mutarama 2021, ubwo abandura ku munsi bageraga kuri 2,7%.

Muri icyo gihe inzego zishinzwe ubuzima zahise zishyiraho ingamba n’amabwiriza akarishye arimo na gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, ibikorwa bitandukanye byongera gufungwa hagamijwe kugabanya ubwandu bushya bw’iki cyorezo.

Ibintu byakomeje kuba bibi cyane kuko byageze ku wa 21 Kanama 2021, bari bageze kuri 5,3% ndetse ku wa 21 Gashyantare bari bageze kuri 2,2%.

Ku rundi ruhande ariko, ingamba zo kwirinda Covid-19, zakomeje gutanga umusaruro kugeza ubwo muri Werurwe 2021, bageze kuri 0,5%.

Muri Kanama 2021, ibintu byarongeye bisubira i Rudubi ubwo abandura icyorezo baje kongera bagera kuri 2,2% ndetse ku wa 21 Nyakanga 2021, bageze kuri 5,02% bituma hashyirwaho Guma mu Rugo.

Ku wa 25 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko hari icyizere cy’uko izo ngamba zatanga umusaruro.

Muri ibyo bihe kandi nibwo hari haje virusi yihinduranya izwi nka ‘Delta Variant’, aho abandura benshi babaga ari abanduye ubwo bwoko bwa ‘Delta.

Imibare yo ku wa 21 Kanama 2021, igaragaza ko abandura bari bamaze kugera kuri 0,9% ndetse nyuma ibarura riheruka ryagaragaje ko bari bageze kuri 0,7%.

Uko imibare y’abandura igabanyuka kandi ni nako abarwariye mu bitaro n’abahitanwa n’iki cyorezo bagenda bagabanyuka nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo ya Minisiteri y’Ubuzima.

Kugeza kuri iki Cyumweru, abantu 895.501 ni bo bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, kuva ibikorwa byo gukingira byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abamaze guhabwa urukingo rumwe ni 1.660.977.

Intego ihari ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022 byarimba bakarenga.

Abaturarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda kwandura no kwanduza iki cyorezo, bambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi amazi n’isabune cyangwa ukifashisha imiti isukura intoki izwi nka hand sanitizers.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cyagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2,485,927 byagaragayemo abanduye 89,768. Ni mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 1.124.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .