00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego zishinzwe ubuzima zigiye kwiga uko abantu bose bagira uruhare mu kurwanya indwara zitandura

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura mu Rwanda [NCD Alliance], ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bigiye guhuriza hamwe abasaga 150 biga ku bufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura no kugeza ubuvuzi kuri bose.

Ni ingingo zizaganirwaho mu nama iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 25-26 Ugushyingo 2021, mu gihe indwara zitandura zikomeje kugaragara nk’umutwaro uremereye igihugu gifite.

Abazayitabira barimo abashyiraho politiki n’amategeko, inzobere mu buzima, abashakashatsi, sosiyete sivile, abikorera, imiryango mpuzamahanga tutibagiwe ababana n’indwara zitandura.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu.

Imibare ya RBC yo mu 2020 igaragaza ko nibura 15.3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z’umutima.

Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura mu Rwanda [NCD Alliance], rigaragaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyakorwa mu kugera ku ntego z’Iterambere rirambye (SDG).

Ni intego ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu gukumira no kuvura indwara zitandura kugira ngo impfu ziterwa n’indwara zitandura zigabanukeho ⅓ byibuze kugeza mu 2030.
Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose (UHC)’.

Biteganyijwe ko izafasha inzego zinyuranye kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa buri wese mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose.

Yitezweho kugira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’indwara zitandura mu gukemura ibibazo biterwa n’indwara zitandura no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo.

Ni inama igiye kuba mu gihe ku wa 29 Nzeri 2021, hamuritswe gahunda y’igenamigambi ry’imyaka itanu mu gukumira no guhashya indwara zitandura mu Rwanda.

Ni gahunda igaragaza ko nibura mu myaka itanu iri imbere hakenewe miliyari 358,15 Frw yo guhangana n’indwara zitandura.

Indwara zirimo umuvuduko w'amaraso ni zimwe mu zihangayikishije igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .