00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka irenga 40 irashize abatuye Isi bategereje urukingo rwa SIDA

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Kamena 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Mu myaka ya 1980 ni bwo abatuye Isi bamenye icyorezo cya SIDA, abahanga bakoze iyo bwabaga bagera ku ntambwe umuntu yavuga ko ihambaye yo guhangana na virusi ya VIH itera iki cyorezo bahindura icyafatwaga nk’igihano cy’urupfu ku warwaye iki cyorezo bagera ku rwego rwo kuba uwakirwaye ashobora kuramba.

Kugeza ubu ariko, igikomeje kuba ingorabahizi ni ukubona urukingo rushobora gufasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’iyi ndwara mbere yo kuyandura ngo ishinge imizi mu mubiri we.

Abahanga ku Isi bakomeje gushyira imbaraga zikomeye mu rugamba rwo kurandura iki cyorezo kuri ubu cyibasiye abarenga miliyoni 38 ku Isi.

Kuki dukeneye urukingo?

Abantu benshi mu buryo butigeze bubaho kuri ubu bafata imiti izwi nka ‘Antiretroviral therapy cyangwa ART’ ibafasha mu kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA cyangwa ikongera ubushobozi bw’umubiri bwo guhangana na yo.

Iyi miti ituma bakomeza kubaho ndetse ntibabe babasha kwanduza ako gakoko abo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa abo babana.

Hejuru y’iyo miti ya ART ariko, abantu bafite ibyago byo kwandura bahabwa imiti ya Prophylaxis cyangwa se PrEP, ibinini bafata buri munsi bikaba byabarinda kwandura ku kigero cya 99%.

Hanneke Schuitemaker, Umuholandi w’umuhanga mu bijyanye na virusi, Umwarimu muri Kaminuza ya Amsterdam ndetse akaba ari n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu kigo gikora inkingo cya Johnson & Johnson, avuga ko nubwo iyo miti ihari atari ko isaranganywa cyangwa ngo igere ku batuye ibice byose by’Isi.

Hanneke Schuitemaker yabwiye AFP ko no mu bihugu bikize na ho usanga hari abaturage batishoboye ku buryo hari ikibazo cy’abatabasha kubona iyi miti cyangwa inkingo zagiye zifasha mu guhangana n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Schuitemaker yakomeje avuga ko kugeza ubu ikigo cya Johnson&Johnson kiri kugerageza inkingo zacyo ebyiri za VIH, kandi ibisubizo by’ibanze byagaragaje rumwe muri izo nkingo rushobora kuba rwarangiye mu mpera z’uyu mwaka.

Kuki kubona urukingo rwa SIDA byakomeje kuba ingorabahizi?

Inkingo z’icyorezo cya Covid-19, zakozwe mu gihe gito kandi zizira igihe, ibintu byerekanye urwego rw’ubwirinzi n’ubushobozi ndetse biba amahirwe ku bihugu bifite ubushobozi bwo kugura inkingo nyinshi.

Uburyo bwakoreshejwe mu kubona inkingo za Covid-19, ni ikoranabuhanga ryageragejwe na mbere mu gushaka urwa VIH. Ikibazo benshi bibaza ni impamvu kugeza uyu munsi ntawe urabasha kubona urukingo rw’iki cyorezo cya SIDA.

Abahanga ariko bavuga ko ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu bwagaragaje ko bufite ubushobozi bwo gukira icyorezo cya Covid-19, hatabayeho ubundi buvuzi mu gihe kuri SIDA ho bidashoboka.

Larry Corey ati “Ubudahangarwa bw’umuntu ntabwo bwakwikiza VIH, ariko byaragaragaye neza ko ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu bufite ubushobozi bwo kwikiza Covid-19.”

Ese hari icyizere?

Imbaraga zashyizwe mu gukora urukingo rwa SIDA zimaze imyaka mirongo ariko nta musaruro uraboneka kugeza iki gihe.

Umwaka ushize, ubushakashatsi bwiswe ‘Uhambo’ bwabereye muri Afurika y’Epfo kandi bukaba bwarimo urukingo rumwe gusa rwageragezwaga nk’urwakingira virusi ya VIH, gusa ubwo bushakashatsi ntacyo bwatanze.

Urw’Ikigo cy’inkingo cya Johnson&Johnson kuri ubu nirwo ruri kugeragerezwa ku bagore 2600 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Afurika, mu igeragezwa ryiswe ‘Imbokodo’ bikaba biteganyijwe ko mu mezi ari imbere aribwo hazagaragazwa raporo y’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Hari gukorwa kandi igeragezwa ku bagabo baryamana bahuje ibitsina 3800 ndetse n’abihinduje ibitsina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amerika y’Amajyepfo ndetse n’i Burayi. Iri geragezwa ryo ryiswe ‘Mosaico’ ibizavamo biteganyijwe kuzatangazwa mu 2024.

Johnson&Johnson ikoresha ikoranabuhanga risa n’iryo rwakoresheje mu gukora urukingo rwa Covid-19.

Urukingo rwa SIDA rukomeje kuba ingorabahizi kuva mu myaka 40 ishize abatuye Isi barutegereje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .