00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo ziri guhugurirwa i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangije amahugurwa y’impuguke mu buvuzi ku kubongerera ubushobozi bwo gutahura, kumenya, gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo.

Iyi gahunda y’amahugurwa ku bumenyi bw’indwara z’ibyorezo, yitabirwa n’abashinzwe ubusesenguzi bw’indwara kugira ngo bakomeze gukoresha ubumenyi bahabwa mu guharanira ko abantu bagira ubuzima buzira umuze.

Abahugurwa ni abaganga n’abandi bize andi mashami ashamikiye ku buganga, aho bahabwa ubumenyi ku ndwara z’ibyorezo, bakigishwa uko zandura, uko zikwirakwira n’uko zakwirindwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimye umusaruro wavuye muri iyi nama yahuje abahanga mu by’ubuvuzi.

Yagize ati “Umusaruro wavuyemo ni uko abantu bagize uruhare rukomeye cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19, bafashije rero gutuma dufata ingamba zituma tumenya amakuru, uko tuyasesengura n’uko tumenya aho icyorezo kigeze, abo kimaze kugeraho mu byiciro bitandukanye by’abaturage. Binajyana n’uko dushobora gukumira ko gikomeza gukwirakwira. Ni abantu bagize uruhare rukomeye bakoranye n’izindi nzego birumvikana.’’

Yakomeje agira ati “Bagize uruhare mu gushyiraho igisubizo kirambye, cyafashije igihugu gutuma serivisi z’ubuzima zikomeza gutangwa n’abarwayi na bo bakitabwaho, aho bagaba bari. Ni wo musanzu umuntu yavuga iyi gahunda yo kwigisha impuguke yatanze.’’

Muri iyi gahunda hagiye hahugurwa abantu 15 ku mwaka ariko Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko icyifuzo gihari ari uko mu bihe biri imbere hazajya hahugurwa abikubye nibura kabiri buri mwaka.

Ni ibintu bizafasha kugira ngo buri bitaro by’akarere bigire impuguke ebyiri zifasha mu kuvura abaturage bose bo muri ako gace.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Izi ndwara z’ibyorezo zigenda ziza ari nyinshi, dukeneye rero kuba dufite abantu baguguwe neza kandi biteguye guhangana nazo.’’

Muri iyi gahunda u Rwanda ruyifatanyamo n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo, CDC, Kaminuza y’u Rwanda n’abandi.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye by’umwihariko urw’ubuzima.

Yagize ati "Amerika yiyemeje gukomeza gutanga ubufasha no gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’ibikorwa bya gahunda z’ubuzima kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burusheho kuba bwiza."

Kuva iyi gahunda yo guhugura impuguke mu by’ubuvuzi itangiye mu myaka 10 ishize, hamaze guhugurwa impuguke zisaga 100.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko umusaruro wavuye muri aya mahugurwa ari uko abantu bagize uruhare rukomeye cyane cyane mu gihe cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .