00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke iragana ku musozo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke bigeze ku musozo ku buryo bishobora kuzatangira gutanga serivisi mu Ukuboza uyu mwaka.

Ni Ibitaro biri ku rwego rw’iby’akarere byitezweho kubera igisubizo abarenga ibihumbi 110, bari basanzwe babona serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye bagombye kujya mu yindi Ntara. Biherereye mu murenge wa Kiyumba ho mu karere ka Muhanga mu Majyepfo, ahazwi nko mu Ndiza.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dr Ntihabose yavuze ko ibyo bitaro abatuye mu Ndiza babyemerewe n’Umukuru w’Igihugu.

Ni nyuma y’uko bagaragaje uko bagorwaga no kuva mu Majyepfo bakajya kwivuriza mu Majyaruguru kuko Ibitaro basabiragaho serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye ari ibya Ruli biri mu Gakenke.

Ibya Kabgayi biri muri Muhanga biri kure yabo ku buryo byatwaraga nk’isaha n’igice kugira ngo imbangukiragutabara ibigezeho umurwayi ihakuye, naho ku bya Ruli nta mbangukiragutabara ijyayo nk’uko bitangazwa n’abatuye mu Ndiza.

Dr Ntihabose yagize ati “Bajyaga bambuka Nyabarongo bakajya kwivuriza ku Bitaro bya Ruli. Hari igihe umugezi wuzura ugateza ibibazo [kujyayo bikagorana]. Ibyo byose ni byo byatumye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu buvuga ko twahashyira Ibitaro, bigafasha abaturage bari hagati y’ibihumbi 110 n’ibihumbi 150 babikeneye.”

Bizaba bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 160

Dr Ntihabose yasobanuye ko hari hateganyijwe ko Ibitaro bizaba birimo ibitanda by’abarwayi birenga 200 ariko hatekerezwa gushyiramo n’ikigo nderabuzima kuko icyari gihari cyakoreraga mu nyubako ishaje.

Ati “Twaje gutekereza ko twashyiramo n’Ikigo Nderabuzima gikorera ahantu heza hajyanye n’igihe tugereranyije n’uko cyari gishaje. Ubu ubushobozi bwabyo [bwo gucumbikira abarwayi] burakabakaba ibitanda 160.”

Ibitaro bya Nyabikenke bizatanga serivisi nk’iz’ibindi byo ku rwego rw’akarere.
Dr Ntihabose yagize ati “Bizatanga serivisi z’ubuvuzi bw’abana, abakuru, ababyeyi (kubyara), kubaga, amaso, amenyo n’izindi zose dusanga mu bitaro by’akarere.”

Mu myaka ine ishize ni bwo byatangiye kubakwa ariko habayeho idindira ry’imirimo ratewe n’ibibazo bitandukanye birimo no kuba rwiyemezamirimo wa mbere atarakomeje kubyubaka bikegurirwa undi wa kabiri (Inkeragutabara) uri kubyubaka ubu.

Yavuze ko nibigenda neza ibyo bitaro bizuzura mu Ukuboza 2021 bigatangizwa muri Mutarama 2022.

Ibitaro bya Nyabikenke abatuye mu Ndiza babyemerewe na Perezida wa Repubulika mu 2015, bikaba bizuzura bitwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Birashimangira ko urwego rw’ubuzima mu bihe bya COVID-19 rutazahaye

COVID-19 yahungabanyije inzego hafi ya zose, haba mu buryo bw’ibikorwa n’imitangire ya serivisi.

Urwego rw’ubuzima rwo ntiruri mu zazahajwe n’icyorezo cyane kuko ibikorwa byarakomeje ndetse Leta irushaho kongeramo ingufu hagamijwe gukomeza kuruzamurira ubushobozi.

Uretse imashini zongerera abarwayi umwuka, ibikoresho byo gupima Coronavirus n’umuriro, ibyo kwa muganga birimo ibinini bya COVID-19, inkingo, ibitanda by’indembe n’ibindi; hanatashywe ibitaro bitandukanye.

Nk’urugero muri Nyakanga 2020 hatashywe ibya Gatunda biri muri Nyagatare, muri Mutarama 2021 hatangizwa ibya Gatonde mu Gakenke, ibya Munini muri Nyaruguru byakoreraga mu nyubako zishaje nabyo inyubako bizimurirwamo zamaze kuzura, byiyongeraho na Nyabikenke.

Dr Ntihabose yatangaje ko hari n’indi mishinga ikomeye nko kubaka i Masaka ibitaro bizajya bivura kanseri y’umuhogo, kwimurira ibya CHUK muri ako gace bikagurwa ku buryo bishyirwamo ibitanda 800 no kubaka ahagenewe ababyeyi batwite n’ababyara i Kibagabaga.

Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abakozi n’abaturage babigana gushyiraho akabo bakabibungabunga ntibyangirike vuba.

Ati “Ni ibikorwa bihenda Igihugu, haba inyubako n’ibikoresho bijyamo, rero bigomba gufatwa neza kandi bikabungabungwa kugira ngo birambe.”

Ibitaro bya Nyabikenke bizatanga serivisi ku babarirwa hagati y'ibihumbi 110 n'ibihumbi 150
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .