00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rwiteze nirutangira kwikorera inkingo za Covid-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Kanama 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Itariki nyir’izina yo gutangira gukorera inkingo za COVID-19 mu Rwanda ntiratangazwa ariko imyiteguro irarimbanyije ari na ko inkunga igenda yiyongera.

Nyuma y’uko mu mpera za Kamena 2021 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta y’u Rwanda byasinyanye amasezerano ya miliyari 3,6 Frw azifashishwa mu rwego rw’ubuzima cyane cyane gutangiza gahunda yo gukorera izo nkingo mu gihugu; ku wa 29 Nyakanga 2021 Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, Holm Keller, yaje i Kigali agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye byibanze kuri iyo ngingo.

kENUP Foundation ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, wamenyekanye cyane mu gutera inkunga ubushakashatsi n’ihangwa ry’udushya mu rwego rw’ubuzima. Wibanda cyane ku ikorwa ry’imiti n’inkingo, uwo muyobozi akaba yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rutegura gutangira kubihakorera.

Kuva inkingo za COVID-19 zatangira kuboneka Afurika yakomeje gusigara inyuma y’indi migabane mu bikorwa by’ikingira cyane ko ubu imaze gukingira 5% gusa mu gihe u Burayi buri imbere bwakingiye 86%.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabigarutseho kenshi agaragaza ko ikwiye kuhakura isomo ryo kwiyubaka kurushaho, ati “Tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu”.

Inyungu u Rwanda rwiteze nirutangira gukora inkingo za COVID-19

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro biganisha ku gukorera inkingo za COVID-19 mu gihugu. Icyo gihe yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buzima yiswe “Global Health Summit” yahuje abayobozi b’ibihugu bigize G20, ab’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuzima.

Yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kizatuma Covid-19 iranduka ubuzima bugasubira mu buryo.

Ati “Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

Nta gushidikanya ko inyungu ya mbere u Rwanda rufite mu kuba inkingo zakorerwa mu gihugu ari ukuzibona bitarugoye, bityo rukabasha gukingira abaturage barwo vuba. Bavuga ko “ujya gutera uburezi arabwibanza” kandi “ijya kurisha ihera ku rugo”.

Nubwo izizakorwa zose rutazikubira ariko amahirwe yo kwihutisha ikingira azaba yiyongereye cyane.

Magingo aya ruri ku mwanya wa 139 mu ikingira rya COVID-19, aho rumaze gukingira 6,8% barimo 3,6% bahawe dose imwe na 3,2% bakingiwe byuzuye.

Icya kabiri ni uko bizatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko urwego rw’ubuzima.

Ubu muri Afurika ni rwo na Sénégal, Afurika y’Epfo na Algérie bifite gahunda yo gukora inkingo za COVID-19 gusa. Ghana, Tunisie, Maroc na Misiri na byo byagaragaje ubushake bwo kuzikora ariko ntiharaterwa intambwe ikomeye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo.”

Itangizwa ry’icyo gikorwa rizatuma u Rwanda rushyirwa ku rutonde rw’ibihugu byatanze umusanzu ukomeye mu guhangana n’icyorezo kitazibagirana mu mateka y’Isi bibinyujije mu gukora inkingo; rusanzwe ruriho ibitageze kuri 30 byiganjemo ibyateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa,Canada, u Budage, u Butaliyani, u Buhinde, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi.

Kwikorera inkingo bizafasha u Rwanda kwihutisha ibikorwa by'ikingira

Uretse COVID-19 ihangayikishije Isi, nyuma yayo igihugu kizaba gifite uko gisanzwe gihagaze mu by’ubushakashatsi no gukora imiti n’inkingo ku buryo habayeho ikindi cyorezo haboneka aho guhera.

Ubumenyi abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bazaba barakuye mu mikoranire n’abakozi ba sosiyete zizaza gukorera mu gihugu, ni urufatiro rukomeye rushobora kwitegwaho n’ibindi mu rwego rw’ubuzima mu bihe bizaza.

Mu jambo yagejeje ku bitabiriye Global Health Summit, Perezida Kagame yagize ati “Dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho.”

Inyungu ku bukungu

Inzobere mu by’ubukungu,Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko inyungu u Rwanda rwiteze mu kuba inkingo za COVID-19 zakorerwa imbere mu gihugu zitari mu rwego rw’ubuzima gusa ahubwo no mu rw’ubukungu zizaba zihari.

Ati “Igihugu nikibasha kugira uruganda rukora inkingo, ya mafaranga cyasohoraga kijya kuzigura azaba atagisohotse ahubwo akoreshwe imbere mu gihugu. Ni ukuvuga ngo umubare w’amadovize gikenera uzagabanuka.”

“Ku rundi ruhande hari n’inyungu [yindi] kuko iyo ufite uruganda unagurisha abandi.[…] Ibindi bihugu nibigura, u Rwanda ruzaba rufite isoko rinini cyane ko muri Afurika ibihugu bizazikora ari bike. Ni inyungu nyinshi ku gihugu bizongera umubare w’ibyoherezwa hanze haba mu ngano no mu mafaranga, bigabanye amadovize dusohora hanze kandi bizanatanga akazi.”

Kaberuka yasobanuye ko urwo ruganda ruzabera irembo n’izindi zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ibintu byatanga akazi ndetse bikaba isoko yo kubona amafaranga ku Baturarwanda benshi nk’uko mu Buhinde bimeze.

Mu rwego rw’ubwikorezi, u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rwazabonera n’amafaranga mu kuzigeza mu bihugu bizajya bizigura. Hashobora kwifashishwa nk’imodoka, indege cyangwa ubwato.

Iyi nzobere yongeyeho iti “Hari n’izindi serivisi nk’amabanki. Urugero: nk’igihugu cya Afurika kizagura [kuri izo nkingo], nta wuza yikoreye amafaranga mu ntoki binyura muri banki.”

Kaberuka yavuze ko hari serivisi nyinshi zibona imirimo biturutse ku ishingwa ry’uruganda runaka kandi zikaba ziri mu nzego zitandukanye.

Ati “Urugero ibikoresho by’ibanze ni ibiki, bituruka he? Naho hari andi mahirwe cyane cyane ay’ishoramari[…] Hari inganda zisanzwe zikora ibikoresho byo kwa muganga bipfunyikwamo imiti, kandi izo nkingo na zo zikeneye uducupa bakoresha. Uruganda rutanga ishoramari ku zindi nganda.”

Intambwe izaba itewe mu bushakashatsi, Kaberuka na yo ayibonamo urufunguzo rw’iterambere.

Ati “Kuba hari uruganda rw’inkingo n’ejo, n’ejobundi hashobora kuza ikindi cyorezo, kandi uruganda ruba rwatanze ibiherwaho kugira ngo ubushakashatsi bukorwe. Igihe haba haje ikindi cyorezo cyangwa iki kigatinda, abashakashatsi bazaba bafite aho bakorera ubushakashatsi ku buryo haba n’ubundi buvumbuzi.”

Kugeza ubu ingano y’inkingo zizakorerwa mu Rwanda, izo ruzajya rusigarana n’izizajya zigurishwa ibindi bihugu ntibiratangazwa. Imikorere y’uruganda na sosiyete izaza kuhakorera ntibirashyirwa ahagaragara, ariko Umukuru w’Igihugu yigeze kuvuga ko hazakorerwa izo mu bwoko bwa mRNA zisanzwe zikorwa na Sosiyete z’Abanyamerika zirimo Pfizer na Moderna.

Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19, aho uwarutewe rugera mu mubiri rukawufasha kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikari barwanya agakoko kakingiwe. Ubuzwi nka “adénovirus” bwari busanzweho bwo bwifashisha utunyangingo tw’agakoko kavurwa.

U Rwanda rwiteze inyungu nyinshi mu kuba rwakwikorera inkingo za COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .