00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda FDA yahagaritse ubwoko butandatu bw’imiti yakorewe mu Buhinde

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (FDA) cyahagaritse ikoreshwa, ikwirakwiza n’iyinjizwa ry’ubwoko butandatu bw’imiti yakorewe mu Buhinde kubera ibibazo by’ubuziranenge cyayisanganye.

Mu itangazo FDA yashyize ahagaragara ku wa 25 Gicurasi 2021, yahamagariye abaguze iyo miti batarayikoresha kuyisubiza aho bayiguriye, abayicuruza nabo bakayijyana aho bayiranguriye, abayiranguye bakayigeza kuri icyo Kigo kandi ntibongere kwinjiza indi mu Gihugu.

Iyo miti irimo uwa Atropine batera mu rushinge ufite batch number N0: 16222001,wakozwe na Pharmax India Pvt Ltd. Ukunze gukoreshwa mu buvuzi bw’ibimenyetso byo gutera buhoro k’umutima, no kugabanya amacandwe y’umurwayi mbere yo kubagwa.

Uwa kabiri wahagaritswe ni Phytomenadione uterwa mu rushinge, ufite batch number SA20C008E, wakozwe na Infugen Pharma Pvt Ltd. Wanditseho ko itariki ntarengwa yo gukoreshwa ari 22 Gashyantare 2021, ukaba ukoreshwa mu kuvura ibibazo by’ivura ry’amaraso n’ibindi bibazo byo kuva.

Hahagaritswe kandi uwitwa Hyoscine utangwa mu buryo bw’ibinini bigabanya uburibwe bw’igifu,ufite batch number 3H20001 n’ufite batch number CH-1981, yakozwe na Centurion Healthcare Private Ltd. Umwe wanditseho ko igihe cyawo ntarengwa cyo gukoreshwa ari 22 Kamena 2021, naho undi wanditseho 21 Ugushyingo 2021.

FDA yahagaritse kandi uwa Hyoscine ufite batch number 3H20002 nawo wakozwe na Centurion Healthcare Private Ltd, wanditseho itariki ntarengwa yo gukoreshwa ya 22 Nyakanga.

Umuti wa Gatandatu wahagaritswe ni uwitwa Furosemide uterwa mu rushinge havurwa umuvuduko w’amaraso,umutima,cyangwa hongerwa amazi mu mubiri, n’igihe bavura uwagize ikibazo cyo kwituma iyo impyiko ze zidakora neza. Ufite batch number JFDIE-00, wakozwe na Laborate Pharmaceuticals India Ltd.

Iryo tangazo ryakomeje riti “Abinjiza n’abaranguza imiti yavuzwe haruguru basabwe kugeza raporo ikubiyemo ingano y’iyo binjije mu Gihugu, iyo bakwirakwije, iyo bagaruriwe ndetse n’iyo bafite mu bubiko kuri FDA mu minsi 10 y’akazi.”

Iyo miti yose kandi yahise ihagarikwa kwinjizwa mu Rwanda kugeza igihe izo sosiyete ziyikora zizagaragariza FDA ko zujuje ibikenewe byose ngo yemerwe.

Rwanda FDA yasabye ko abari baraguze cyangwa babaranguye iyi miti bayisubiza aho bayikuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .