Ikiganiro na Dr Ntirenganya, umwe mu baganga mbarwa bavura ubusembwa bw’umubiri mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka itatu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali batanga ubuvuzi ku busembwa (Chirurgie Plastique) bikaba ibitaro bya kabiri bibikora mu Rwanda nyuma y’ibitaro byitiriwe umwami Faisal.

-Abivuza ni benshi cyane

-Bigira ingaruka nk’uko n’ubundi buvuzi bugira ingaruka

-Abavuga ko ari uguhinyuza Imana baribeshya

Muri ibi bitaro hakorwa kubaga ubusembwa bw’ubwoko butatu. Harimo ubusembwa umuntu yavukanye kuvura ubusembwa umuntu yagize avutse no kubaga abifuza guhindura bimwe mu bice by’umubiri bibatera ipfunwe.

Ubwo buvuzi bwa gatatu, muri CHUK ibice bagabanya cyangwa bakongera ni amazuru, amabere, mu maso n’abafite inda zifite ibicece bashaka kuzigabanya.

Dr Ntirenganya Faustin, umwe mu baganga babiri gusa bakora ubu buvuzi mu Rwanda yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu bamaze bakora ubwo buvuzi muri CHUK, bamaze kwakira abarwayi benshi. Ku mwaka ngo bavura abari hagati ya 120 na 150. Benshi mu bo yakira ni abakosoza ubusembwa bahuye na bwo bamaze kuvuka (nk’abahuye n’impanuka n’ibindi).

Yavuze ko 65 % y’abarwayi bakira baba bashaka kuvurwa ubusembwa bahuye na bwo bamaze kuvuka, 30 % bivuza ubusembwa bavukanye na ho 5 % ari abatewe ipfunwe na bimwe mu bice byabo (nk’amabere, inda...) binini cyangwa bito cyane.

Bitewe n’igihe n’uburemere bw’ubusembwa bukosorwa, umurwayi ashobora kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 kugeza kuri miliyoni y’amanyarwanda. Mu Rwanda nta bwishingizi bwishingira ubu buvuzi uretse uburwayi bw’ibibari Dr Ntirenganya avuga ko bavurira kuri mituweli, anasaba ababufite kwihutira kuza kwivuza.

Avuga ko nubwo nta bwishingizi buhari uyu munsi, bidahenze cyane ugereranyije n’ahandi ku isi.

Ati “Birahendutse kubera uburyo bw’ubuvuzi hano mu Rwanda, ariko ibiciro binajyaho bijyanye n’ubushobozi bw’abishyura kandi urumva abantu ntibarabimenya cyane na byo birebwaho ariko birashoboka ko mu minsi iri imbere bizahenda.”

Utujuje imyaka 21 ntabwo bamwakira, uwo bakiriye na we ahabwa amezi atandatu yo kubitekerezaho, akabona kugaruka bakamubaga.

Dr Ntirenganya ati “Ushobora kuba wabonye uwagabanyishije amabere kuri televiziyo nawe ukaza ngo tuyagabanye, wagerayo ugasanga undi wayagirishije manini ariko iyo tuguhaye umwanya wo kubitekerezaho neza, ufata icyemezo nyacyo.”

Nubwo buri wese ugiye kwivuza aba afite impamvu, ngo hari abagera kwa muganga ugasanga uko bashaka kwihinduza bishobora kuba bibi kurusha uko bari bameze.

Ati “Hari ibikosoka hari n’ibidakosoka. Hari nk’ibyo umuntu aza akugasaba gukora ntubikore kubera ko ubona umusaruro wabona nyuma atari mwiza cyane kuruta wa wundi wari usanganywe.”

Nta kubagwa kutagira ingaruka

Dr Ntirenganya avuga ko kubagwa kose kugira ingaruka, nubwo hari abakabiriza izo ngaruka iyo bigeze ku gukosoza bimwe mu bice by’umubiri hagamijwe kongera uburanga.

Avuga ko umuntu wese uje gukosoza ubusembwa runaka, babanza kumusobanurira ingaruka bizamugiraho ari na yo mpamvu ahabwa amezi atandatu ngo ajye kubitekerezaho niyumva ntacyo bimutwaye aze bamuvure.

Dr Ntirenganya uvura ubusembwa butandukanye ku mubiri

Mu ngaruka harimo nko kuba bakwimura umubiri umwe bawushyira ahandi ukanga gufata, ariko ngo baba bafite ubundi buryo barakoresha bigakunda. Umuntu ashobora no kuva cyangwa kugira ubwandu ariko ngo ntibikunze kubaho.

Ku bavuga ko kubagwa bitera kanseri, Dr Ntirenganya avuga ko ari ukubeshya kuko mu myaka bamaze bakora ubwo buvuzi muri CHUK, nta murwayi baravura ngo agire ikibazo.

Ntabwo duhinyuza Imana

Gukosora ubusembwa cyane cyane ku batishimiye uko ibice by’umubiri wabo bimeze (nk’amabere, amazuru) hari ababifata nko guhinyuza Imana cyane cyane abanyamadini.

Dr Ntirenganya we asanga atari ko bimeze, ati “Simbona ko hari icyo bipfana no guhinyuza Imana. Fata urugero wenda umuntu uvukanye ikibari, ubwo se ukivuye uba uhinyuje Imana? Sinkeka ko kubaho k’umuntu hari iforoma bicamo ngo Imana ivuge ngo wowe mera gutya, ni inzira ndende ituma umuntu amera nk’uko ameze.”

Avuga ko kuba umuntu yabaho afite ipfunwe ry’uko ameze bigira ingaruka zikomeye ku byemezo afata mu buzima.

Hari abavuwe barakira

Hari benshi Dr Ntirenganya yavuye barakira kandi yishimira ko byagize akamaro. Atanga urugero rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wari ufite amabere manini kugeza ubwo yari atakijya ku ishuri kubera ipfunwe no kuba amuremerera, ababyeyi be bamuzanye kuyagabanyisha birakorwa, ubu yasubiye kwiga kandi nta kibazo afite. Hari n’abandi baza kugabanyisha inda zifite ibicece zigasubirana neza nk’uko zahoze.

Abaganga ni bake, ababikeneye ni benshi

Dr Ntirenganya yemeza ko kuba bakora ubu buvuzi ari babiri ari ikibazo, gusa ngo ntabwo bitangaje kuko hari n’ubundi bwoko bw’ubuvuzi mu Rwanda budafite benshi babuvura kandi bukenewe cyane n’abaturage.

Ati “Ntabwo ari ikibazo cyacu gusa, yego ni babiri ariko niho u Rwanda rugeze, wenda uzaza nko mu myaka 20 iri imbere azasanga hari nk’abaganga 10.”

Nta shuri ryigisha kuvura cyangwa gukosora ubusembwa riri mu Rwanda, icyakora Dr Ntirenganya avuga ko bari guteganya ko mu myaka ibiri ryaba ryatangijwe ibikoresho byose bisabwa nibiba byabonetse.

Kubera ubwinshi bw’abaza kwivuza, Ntirenganya avuga ko nk’abantu ari gusuzuma muri iki cyumweru abaha kuzaza kwivuza nko muri Mata umwaka utaha.

Inda ifite ibicece mbere y'uko igabanywa
Inda imaze kugabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza