Ikibazo cy’abize ‘Clinical Medicine’ kizakemurwa na nde?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Mu 2012, Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, ku bufatanye n’Ikigega CDPF basabye Kaminuza y’u Rwanda gutangiza ishami rya Clinical Medicine hagamijwe kugabanya ubuke bw’abaganga bwabonekega mu mavuriro ya Leta.

Iryo shami ryatangiranye abahoze ari abaforomo 45 bari bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), bakurwa mu kazi basabwa kujya kwiga imyaka ibiri kugira ngo bahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uwo mwaka hatangiye ikindi cyiciro kigizwe n’abaforomo 84 bari bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye basanzwe bakora mu mavuriro ya Leta, batangirana n’abandi banyeshuri 40 bari barangije mu mashuri yisumbuye bagombaga kwiga imyaka ine.

Minisante niyo yishyuraga amafaranga yose y’ishuri. Abahoze ari abakozi bo basinyanye na Minisante ko nibarangiza bazagaruka bakabanza kuyikorera imyaka itatu.

Mu 2013 aba mbere bize imyaka ibiri bari barangije. Icyakora ntabwo bahise bashyirwa mu mirimo nkuko bari barasezeranyijwe.

Bavuga ko batangiye gukurikirana ikibazo cyabo, bakabwirwa ko batashyirwa mu kazi ibyo bize bitagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo mu gihugu.

Byageze mu 2016 ubwo bagenzi babo barangizaga kwiga imyaka ine ikibazo kitarakemuka.

Mbarushimana Bénjamin, Perezida w’Ihuriro ry’abize Clinical Medicine mu Rwanda yabwiye IGIHE ko guhera mu 2013 batakambiye inzego zitandukanye ngo bashyirwe ku mbonerahamwe y’imirimo ari nayo igena umushahara umuntu ahembwa ariko bikanga.

Ati “Abize imyaka ine barangije mu 2016, baza basanga ba bandi bari bararangije mu 2013 nta n’umwe urabona akazi kandi baragejeje ikibazo cyabo mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Minisante ariko biranga biba iby’ubusa.”

Mu Ugushyingo 2016, hashyizweho Iteka rya Minisitiri ryemerera abize Clinical Medicine kuba bakorera ku butaka bw’u Rwanda ndetse hagaragazwa n’ibyo bemererwa gukora (Scope of Practice).

Ubusanzwe uwize Clinical Medicine aba yemerewe gukora mu mavuriro y’ibanze nk’ibigo nderabuzima n’ibitaro by’uturere.

Akora imirimo irimo gusuzuma umurwayi, kwandikira umurwayi imiti, kubaga byoroheje, kuyobora amavuriro, kumenya abarwayi bakeneye kwitabwaho bakoherezwa ku bitaro byisumbuye n’ibindi.

Mbarushimana avuga ko mbere Minisante yajyaga ibabwira ko nta mafaranga ahari ngo bashyirwe mu myanya, ubundi bakavuga ko byateza amakimbirane n’abaganga bize ubuvuzi rusange (General Medicine) ngo kuko ibyo bize bijya gusa.

Avuga ko iby’amakimbirane byo bidashoboka kuko n’ahandi abize Clinical medicine bahaba kandi ntaho akazi kabo gahurira n’abize ubuvuzi rusange.

Ati “Usanga umurwayi agera ku bitaro yararengeranye mu gihe ubu buvuzi bujya kuza mu Rwanda bateganyaga ko buri kigo nderabuzima hagomba kugaragara clinical officers kuko bafite ubumenyi bwisumbuyeho cyane kurusha ubw’abasanzwe bahakorera.”

Bavuga ko Iteka rya Minisitiri ryonyine ridahagije ngo bajye mu kazi kuko aho bagiye hose haba no mu mavuriro yigenga bababwira ko batabakoresha hashingiwe ku yo bize kandi bitagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo.

Minisante ivuga ko ikibazo cyakemutse

Minisitiri w’Ubuzima umwaka ushize yandikiye ibaruwa abayobozi b’uturere, yerekana imyanya bakwiye kujya bibuka kwemerera abize Clinical Medicine bagapiganirwa.

Iyo myanya irimo uw’umugenzuzi, ushinzwe ubushakashatsi n’uburezi mu bitaro by’uturere n’intara, abashinzwe serivizi z’ubuvuzi mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima ndetse n’abashinzwe isuku n’isukura mu bigo nderabuzima.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi, mu kwezi gushize ubwo yari mu muhango wo gutangiza igikorwa cy’Ijwi ry’Umurwayi, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abo bantu cyakemutse.

Ati “Twabahaye uburenganzira. Hari imyanya ubu barimo kujya gukora, ngira ngo nabo ubabajije bakubwira ko ubu imiryango yabo ifunguye, barajya mu bigo nderabuzima. Hari imyanya mu bitaro bashobora kujyamo kandi baradufasha cyane.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo Musonera Gaspard, we yavuze ko nta kibazo kigihari ahubwo ngo kiramutse kinahari cyaba ari icy’imyumvire.

Musonera avuga ko kandi nta wabujijwe kujya mu mavuriro yigenga, ngo keretse aramutse atujuje ibyo ayo mavuriro asaba.

Icyakora, abize Clinical medicine bahakana ibivugwa n’aba bayobozi. Bavuga ko nta n’umwe bazi ukora muri Leta cyangwa ahandi abihemberwa nk’uwize Clinical Medicine.

Bavuga ko bahawe imyanya yo gupiganirwa ijyanye n’ubuyobozi gusa aho badashobora guhura n’umurwayi mu gihe mu byo bize ibyinshi ari ukwita ku barwayi.

Bavuga kandi ko ibyo bemerewe gukora biri muri iyo baruwa ya Minisitiri ari imyanya ifite abayirimo.

Francine Benimana umwe mu bamaze imyaka ibiri arangije Clinical medicine, avuga ko icyakemura ibibazo byose ari ugushyirwa ku mbonerahamwe y’imirimo.

Uyu avuga ko aherutse kubona ikiraka cyo gukusanya amakuru y’umushinga ukorana n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), bigeze igihe cyo guhembwa biranga kuko atari ku mbonerahamwe.

Ati “Bageze aho baratwishyura ariko binyuze mu nzira ndende. Kubera ko ari amafaranga y’umuterankunga ni we wahise atwiyishyurira ariko Mifotra yari yanze ngo nti turi ku mbonerahamwe y’imirimo.”

Ibyo byatumye abize Clinical Medicine bahagarikwa nyuma y’amezi abiri mu mezi icyenda bagombaga gukorana n’uwo mushinga kubera ko kubishyura bigoye.

Mbarushimana uhagarariye aba bantu avuga ko hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma.

Ati “Hari aho bakubwira ko ibyo clinical officer yemererwa gukora bijya gusa n’ibyo dogiteri yemerewe gukora. Ugahita ubona ko harimo ukuba badashaka ko urwo rwego rwiyongeramo.”

Mwesigye David, inzobere mu kuvura indwara z’abagore ku bitaro bya Kanombe akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga hakwiye gukemurwa inzitizi zituma abo bantu batabasha kubona akazi.

Ati “Ubundi umuntu yakwibaza impamvu hashyizweho kujya kwiga iryo somo, intego yari iyihe? […] Niba ndi mu kazi ukanzanira uriya umfasha ntiyabura icyo amara. Nshobora kumwereka ibyo akora kuko mba mushinzwe ariko ntiyabura icyo amfasha.”

Abasaga 300 nibo bamaze kurangiza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Clinical Medicine.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko nubwo hari byinshi byagezweho mu buvuzi bw’u Rwanda, abaganga bakiri bake kuko nibura umwe (dogiteri) abarirwa abarwayi bagera ku bihumbi 15 mu gihe ubusanzwe umuganga umwe yakabaye abarirwa abarwayi igihumbi.

Uwize Clinical Medicine ashobora gusuzuma, kubaga byoroheje, kwandikira umurwayi imiti n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza