Kwimura ibitaro bya CHUK biracyari mu mishinga

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 9 Nzeri 2016 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biri ahagenewe izindi nyubako, ari na yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima n’Umujyi wa Kigali bamaze igihe batangije umugambi wo gushaka uburyo byakwimurwa ariko inyungu z’ababigana zitabangamiwe.

Mu Ukuboza 2013 Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi bitaro bigomba kwimuka aho byakoreraga mu Karere ka Nyarugenge bikimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo mu 2013 icyari Ikigo Nderabuzima cya Gitega cyiteguraga kwimukira mu Rwampara ahari ikindi nka cyo , uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle, yavuze ku mushinga wo kwimura ibitaro bya CHUK agira ati “Si Ikigo Nderabuzima cya Gitega gusa kigomba kwimuka ahubwo na CHUK."

Icyo gihe byavuzwe ko kimwe mu bizatuma izi nyubako zimuka ari uko ngo zitajyanye n’igihe kandi n’abarwayi bashobora guhura n’ingorane mu kugezwayo mu buryo bworoshye.

Ndayisaba yagize ati “Inyubako y’ivuriro rya Gitega na CHUK ntizijyanye n’igihe kandi ziri mu gice cy’Umujyi ugenda ukura hazamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi; haragenda haza umubyigano.Ubwabyo rero watekereza uko imbangukiragutabara ihetse umurwayi cyangwa umubyeyi izajya ihagera, izaba itwaye igihe kinganaga gute?Aho kugira ngo umubyeyi cyangwa umurwayi apfire cyangwa arembere mu nzira kuko yahuye n’imodoka zimubuza kugenda, icyo gihe ivuriro rijya ahantu hashobora kugerwa byoroshye.”

Ndayisaba yakomeje avuga ko mu gice cyubatsemo CHUK harimo kugenda hazamo umubyigano utewe n’ibikorwa bishya bihavuka birimo iby’ubucuruzi.

Nubwo hashize imyaka irenga itatu ibi bitangajwe, nta gahunda igaragara yo kwimura ibu ibitaro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr Théobald Hategekimana yavuze ko iyo gahunda igihari ari ko ataramenya igihe izakorerwa, bityo ko twabaza Minisiteri y’Ubuzima n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Judith Kazayire, we yavuze ko kwimura ibitaro bya CHUK bitari mu nshingano z’Umujyi wa Kigali ahubwo ko biri mu nshingano za Minisiteri y’Ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko icyo Umujyi wa Kigali wakoze ari ukugaragaza ko aho CHUK yubatse hatajyanye n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeli 2016, yasobanuye ko umushinga wo wo kwimura CHUK ugeze kure kuko inyigo yo kureba niba bishoboka yamaze gukorwa, ubu ngo bikaba bigeze ku rwego rwo gukora igishushanyo cy’inyubako (design). Ubu ngo kiri gukorwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Leta y’u Bushinwa.

Yagize ati “Igihe cyo kwimura CHUK kizamenyekana vuba cyane ariko ntitwavuga ngo ni iki kubera ko ari umushinga munini cyane kuko n’ibitaro bya Muhima biri kuri gahunda yo kuzimurwa. Biracyari mu nyigo.”

Twashatse kumenya ingano y’amafaranga yose azagenda mu mushinga wo kwimura ibitaro bya CHUK, maze mu butumwa bugufi Kayumba yatwoherereje kuri telefoni, atubwira ko azamenyekana igishushanyo cy’inyubako kirangiye.

CHUK ni bimwe mu bitaro bikomeye biri mu gihugu, ndetse byakira n’umubare munini w’abantu kuko byakira 70 % by’abarwayi baba boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Ibitaro bya CHUK byakira 70% by'abarwayi baba boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza