00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo wamenya kuri mRNA,uburyo bushya bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo za COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19, aho uwarutewe rugera mu mubiri rukawufasha kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikari barwanya agakoko kakingiwe.

Ubusanzwe uko urukingo rukorwa, ruba rugizwe n’akanyangingo gato kadafite intege ka virus ruzaba rukingira. Iyo baruteye umuntu ka kanyangingo kakagera mu mubiri, abasirikari b’umubiri bahangana nako bakakanesha kuko nta ngufu gafite, ubwo bagahita basa n’abakora imyitozo ihagije baniyongera mu bwinshi hagamijwe kuzakubita inshuro undi mwanzi (virus) nk’uwo uzabatera.

Nk’uko tubikesha inyandiko z’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), urubuga rwa Rochester First, urwa Gavi na The New York Times, ku rukingo rwakozwe mu buryo bwa mRNA ho biratandukanye kuko ntirwifashisha akanyangingo ka virus, ahubwo iyo rugeze mu mubiri ruwigisha kurema intungamubiri ziwufasha kubaka ubudahangarwa.

Ubwo budahangarwa ni bwo bukora abasirikari bazahangana na ya virus iri gukingirwa mu gihe izaba yinjiye mu mubiri. Biba bisa n’aho ubwo budahangarwa ari karemano bitewe n’uko buremwa.

Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurani n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virus ya SARS-COV2 itera COVID-19.

Ahagana mu myaka ya 1990, ni bwo Umunya-Hongrie, Katalin Karikó w’imyaka 66 ubu, yagaragaje bwa mbere ko mRNA yakora mu ikorwa ry’inkingo ariko aterwa utwatsi.

Inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwe muri ubwo buryo; mu gihe urwa Johnson&Johnson na rwo rwabo, AstraZeneca y’Abahinde, Sputnik V y’Abarusiya na Sinovac y’Abashinwa zakozwe mu buryo buzwi nka “adénovirus” bwifashisha utunyangingo twa virus ivurwa.

Kugeza ubu inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA ziracyari nkeya ariko hagaragazwa ko kuzikora bitagoranye cyane nk’uburyo gakondo kuko zo zikoreshwa ibikoresho bisanzwe muri laboratwari gusa.

Byitezwe ko uko ikoranabuhaga rizagenda ritera imbere mRNA izifashishwa mu gukora urukingo rumwe ruzajya rukingira indwara zose zandura zishobora kurwanywa, kuzikingira bigatandukanywa n’umubare wa doses zizajya zihabwa umuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .