00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icukumbura ku rucumitirane rw’impamvu zihishe inyuma y’impfu z’abana bakivuka mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Ngo izijya gushira zihera mu ruhongore, birumvikana ko ushaka gukubita umwotso agatsirika ikimara izo mu ruhongore ari naho ahera. Amezi icyenda ni make mu buzima busanzwe ariko ku bw’umwana uri mu nda ni nka ya myaka igihumbi Bibiliya ivuga.

Udukosa duto gusa, haba mu gihe umubyeyi atwite cyangwa ari kubyara dushobora gushyira umuryango wose mu kaga, ari uruhinja na nyina tukababura.

Si ibihimbano, imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda irabigaragaza. N’ikimenyimenyi Loni yabishyize mu ntego zayo z’iterambere rirambye (SDGs), umwaka wa 2030 nta mpinja ku Isi zikwiriye kuba zigipfa.

Ni ikibazo gikomeye gifite imizi hirya no hino aribyo twise "Urucumitirane". Ijambo ’urucumitirane’ ritangira umutwe w’iyi nkuru ni Ikinyarwanda cy’umwimerere, risobanura uruhurirane ariko rikoreshwa ku bintu bigoye. Ryagiye ryifashishwa cyane n’abahanga mu Kinyarwanda barimo n’umwanditsi Kagiraneza Zefirini mu gitabo cye "Ibitaramo ku Mateka y’u Rwanda".

Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwakoze byinshi mu kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka ndetse n’abapfa bataruzuza imyaka itanu. Ibyo bijyana n’ubuzima bw’ababyeyi babo.

Isuzuma rya gatandau ku rwego rw’Ubuzima (RDHS) ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, rigaragaza ko mu 2019/2020 abana 203 mu mbyaro ibihumbi ijana aribo bapfaga mu Rwanda, bavuye ku bana 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana mu mwaka wa 2000.

Mu mwaka wa 2018 ubwawo, umubare w’abana bapfa batarageza imyaka itanu mu Rwanda wari 38,5 mu mbyaro 1000, biramanuka biba abana 37,1 ku mbyaro igihumbi mu 2019.

Nubwo impfu z’abana zagabanyutse cyane, ntabwo bivuze ko byacitse burundu. Hari igitabo Ikigo cy’Ibarurishamibare gisohora buri mwaka (Statistical Yearbook). Igiheruka cya 2020, kigaragaza ko mu 2017 mu Rwanda havutse abana 326,841, hapfamo 5,776.

Muri abo bana bapfuye, abangana na 1581 baguye mu bigo nderabuzima, 3285 bagwa mu bitaro by’uturere naho 287 baguye mu bitaro by’Intara. Abana 623 baguye mu bitaro bikuru.

Mu 2018, havutse abana 316.109, hapfamo 4.752. Abana 1,246 baguye mu bigo nderabuzima, abana 2.750 bagwa mu bitaro by’uturere, 242 baguye mu bitaro by’Intara naho 514 bagwa mu bitaro bikuru.

Mu 2019 havutse abana 331, 116, hapfamo abana 5.334 . Abana 1.300 baguye mu bigo nderabuzima, 3.197 baguye mu bitaro by’uturere, 289 baguye mu bitaro by’Intara naho 548 bagwa mu bikuru.

Kuki mu bigo nderabuzima no mu bitaro by’uturere?

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr. Felix Sayinzoga, yabwiye IGIHE ko hari byinshi bishobora gutuma umwana apfa akivuka cyangwa se igihe cyo kuvuka kitageze, ahanini bitewe n’imyitwarire y’umubyeyi.

Umubyeyi kuva agisama kugeza abyaye, asabwa kwipimisha inshuro enye ariko bishobora kuba inshuro umunani “Kugira ngo abaganga bashobore kumenya ikibazo hakiri kare kuko ibibazo nk’ibyo ari bimwe mu bishobora guhitana ababyeyi n’umwana.”

Ibyo bijyana n’izindi nshingano zahawe abajyanama b’ubuzima, byo kujya basura kenshi abagore batwite bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bakagira uruhare mu kubageza kwa muganga kare ibibazo bigishobora kwirindwa.

Mu bindi bikunze gutuma abana bapfa bavuka, Dr Sayinzoga yavuze ko ari ugukererwa kugera kwa muganga mu gihe umugore ari kunda.

Ati “Iyo badafashihijwe hakiri kare, hari ibibazo bishobora kuba byavuka bigatuma atinda kubyara cyangwa yakorerwa ibindi birenzeho. Iyo byabonywe hakiri kare birinda ko umwana yavuka afite ikibazo.”

Kugeza ubu 60 % by’ibihitana abana bapfa bavuka, harimo kuvamo kw’inda bitewe na za mpamvu zirimo kudakurikiranirwa hafi, no gutinda ku nda bituma umwana avuka ananiwe kumwitaho bikagorana.

Dr Sayinzoga avuga ko iminsi 28 ya mbere umwana avutse ari ingenzi cyane “kuko niho aba agitangira kumva ubuzima bwo hanze, iyo rero adashoboye kubona ubufashwa bwo kubumenyera bishobora gutuma apfa.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr. Felix Sayinzoga

Ibigo Nderabuzima n’ibitaro by’uturere niho akenshi hoherezwa abarwayi benshi barimo n’abo babyeyi bari ku nda.

Nubwo nta rwitwazo ku buzima bw’umuntu butakaye, Dr Sayinzoga avuga ko uko aho hantu bakira ababyeyi bari ku nda benshi ariko n’ibyago by’uwahaburira ubuzima biba bihari kurusha ahatagiye abarwayi benshi.

Ati “Mu kigo nderabuzima ni naho hinjirira bwa mbere umubyeyi, akenshi bamwohereza ku bitaro by’uturere ari uko yagize ikibazo. Abandi hari abahita baza ku bitaro bitewe n’ubwishingizi bakoresha ariko kubera airho banyura kenshi birumvikana ko n’ibibazo ariho bishoboka cyane.”

Abaganga bo ni shyashya?

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064. Mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

Nubwo byamanutse, ababyeyi 2300 baracyari benshi ku muntu umwe. Hari n’ibibazo bikunze kuvugwa by’aho abaganga barangarana ababyeyi, umwana agapfa cyangwa se bombi, we n’umubyeyi bakahaburira ubuzima.

Dr Sayinzoga yavuze ko ibyo bijya bigaragara, gusa ngo hafashwe ingamba zikomeye haba ku bumenyi n’unbugenzuzi buhoraho.

Ati “Usibye kubahugura bakiri kwiga bagakora n’imyimenyerezo myinshi cyane, na nyuma iyo bageze mu kazi hari amahugurwa ahoraho bahabwa kugira ngo abafashe kwiyibutsa no kunguka ubumenyi bushyashya, birinde ko umubyeyi yaba yabasanga, bo badafite ubushobozi.”

Yakomeje agira ati “Impfu zose z’impinja cyangwa abana iyo zibaye dukora igenzura ryimbitse kugira ngo turebe ikiba cyaziteye, ku buryo bakora ibishoboka byose ngo byirindwe, ntibizongera kubaho.”

Dr Sayinzoga yavuze ko n’ibijyanye n’ibikoresho byajyaga biba imbogamizi ariko ko kuri ubu hafashwe ingamba. Yatanze urugero rw’aho kuri ubu ibyuma bisuzuma ubuzima bw’umwana uri mu nda bizwi nka Echographie bisigaye biboneka ku bigo nderabuzima.

Dr Sayinzoga avuga ko hashyizweho amashuri menshi yigisha abavuzi barimo abaforomo n’ababyaza, kugira ngo ikibazo cy’ubuke bwabo gishakirwe umuti.

Kugeza ubu 94 % by’ababyeyi batwite mu Rwanda, babyarira kwa muganga.

Ubwanditsi: Ijambo ’urucumitirane’ ritangira umutwe w’iyi nkuru ni Ikinyarwanda cy’umwimerere, risobanura uruhurirane. Ryagiye ryifashishwa cyane n’abahanga mu Kinyarwanda barimo n’umwanditsi Kagiraneza Zefirini mu gitabo cye "Ibitaramo ku Mateka y’u Rwanda".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .