00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakeje intambwe yatewe mu myaka 27 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar yishimiye intambwe u Rwanda rwateye mu rwego rw’ubuzima mu myaka 27 ishize, agaragaza ko ari umusingi wo gukomeza kujya mbere.

Dr Kalimba yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’abandi bose bagana ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yagize ati “Tuboneyeho gusubiza amaso inyuma tukishimira ibyagezweho mu ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi muri rusange ariko by’umwihariko kuri twebwe hano ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo urugendo rukiri rurerure, ibyagezweho ni byinshi ari umubare w’abaganga n’ubushobozi bwabo ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu buvuzi dutanga na serivisi zose muri rusange. Ibi byagezweho kubera ubufatanye n’umuhate wa leta yacu.”

Dr Kalimba avuga ko kugira ngo ibi bitaro n’urwego rw’ubuzima rukomeza kwiyubaka muri rusange bisaba ko Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Ati “Nashishikariza abatugana bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitwararika kugira ngo duhangane n’iki cyorezo kugira ngo dushobore kukinesha ni ukubahiriza amabwiriza twese tuzi atangwa na Minisiteri y’Ubuzima.”
Ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere 40 mu basaga 80 bahari.

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal, Kigali byashinzwe hagati ya 1987 na 1991 hifashishijwe ikigega cya Arabia Sawudite gishinzwe iterambere (SFD).

Ni ibitaro kuri ubu by’ikitegererezo biri ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba aho bitanga ubuvuzi bwihariye, harimo gusuzuma indwara no kuvura byihariye.

Dr Kalimba yasabye abagana ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .