Ibitaro bya Gatonde Perezida yemereye abaturage ba Gakenke byaruzuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bafite akanyamuneza nyuma yo kubakirwa ibitaro bya Gatonde bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga ako gace.

Mu 1999 Perezida Paul Kagame [icyo gihe yari Visi Perezida] yemereye abaturage b’iyahoze ari Komini Gatonde kububakira ibitaro.

Ibitaro ntibyahise byubakwa ndetse ku wa 24 Werurwe 2016 ubwo yasubiraga muri ako karere abaturage barabimwibukije, ahita asaba ko imirimo yo kubaka ibyo bitaro yihutishwa.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka ko iki kibazo gikemuka byihuse.’’

Nyuma y’uruzinduko rwe, Minisiteri y’Ubuzima, inzego z’ibanze n’izindi zahuje imbaraga mu kwihutisha uwo mushinga.

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Gatonde byuzuye bitwaye miliyari 3.5 Frw yatangiye muri Werurwe 2017, igomba kurangira mu mwaka umwe, ariko iza kudindizwa n’icyo ubuyobozi bwise ‘ibura ry’amafaranga’.

Muri Mutarama 2019 nibwo imirimo yongeye gusubukurwa hatangwa Nyakanga nk’igihe igomba gusorezwaho.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye The New Times ko mu mezi atatu Ibitaro bya Gatonde bizaba bitanga serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Imirimo yo kubaka ibitaro yararangiye, tugeze mu cyiciro cyo gushyiramo ibikoresho no gushaka abakozi.’’

Iyubakwa ry’ibyo bitaro ni inyungu ku baturage bo mu mirenge yegereye uwa Mugunga byubatswemo kuko bizabaruhura ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu bya Nemba, ibya Ruhengeri n’ibya Shyira.

Nsanzubuhoro Jean de Dieu, umubyeyi w’abana bane yavuze ko ‘‘Mbere byadusabaga kugenda ibilometero umunani duhetse umurwayi mu ngobyi tumujyanye kwivuza. Hari abarwayi bashoboraga gupfira mu nzira. Tuzagerageza kubungabunga ibi bitaro.’’

Ibitaro bya Gatonde bizajya bitanga serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’indwara zo kubaga n’izo mu kanwa.

Bizafasha abaturage bo mu mirenge itandatu yo muri Gakenke irimo Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo.

Akarere ka Gakenke kungutse Ibitaro bya Gatonde gasanganywe ibirimo ibya Nemba na Ruli, ibigo nderabuzima 23 n’amavuriro 43.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Guverinoma y’u Rwanda yari yateganyije kubaka no kuvugurura ibitaro bitandatu biri ku rwego rw’Uturere, byagenewe asaga miliyari 30 Frw.

Imwe mu nyubako ziri mu Bitaro bya Gatonde biheruka kuzuzwa mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza