Ibitaro bya Faisal bigiye kuzamura umubare w’inzobere zivura indwara zo mu nda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Muri Nzeri 2020, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakiriye imashini ikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego mpuzamahanga, yifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda mu buryo bugezweho, umurwayi atababaye.

Kwagura iri koranabuhanga biri muri gahunda y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yo kubaka ubushobozi bwabyo no gutanga serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rw’Akarere.

Muri uru rugendo, Ibitaro bya Faisal biheruka kubona umuganga uhoraho w’inzobere mu buvuzi bugezweho bw’indwara zo mu nda uzafasha kuvura no guhugura abaganga bo mu Rwanda.

Ubu buvuzi buri ku rwego ruhanitse kandi bufite umwihariko kuko umurwayi avurwa bitabaye ngombwa kubagwa ngo asaturwe umubiri ahubwo hakoreshwa camera ifotora mu nda hanyuma umuntu akabagwa akantu gato.

Yves Inayo Nzaba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu bahawe ubu buvuzi ndetse nyuma y’iminsi ibiri avurirwa mu Bitaro bya Faisal yagaragake ko afite icyizere cyo gukira.

Yavuze ko yari amaze iminsi afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda bwatumye ava mu gihugu cye agashakira ubuvuzi mu Rwanda.

Yakomeje ati “Bamvuye banyujije icyuma mu kanwa, ntibambaze, nta bisebe mfite, babikoze mbireba kuri mudasobwa. Nishimye kuba mvurirwa muri ibi bitaro. Iyo bitahaba wenda byari kuzaba ngombwa ko njya kwivuza ahandi kure cyane.”

Abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zo mu nda bari gukorana n’Ibitaro bya Faisal barimo Dr Augustin Limgba wo muri Cameroun na Dr Innocent Dadamessi.

Dr Augustin Limgba wavuriraga mu Bubiligi mbere yo kubengukwa na Faisal yavuze ko ubu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga ryo kubaga ariko inda ifunze.

Yagize ati “Ibyo rero bigabanya ububabare umuntu agiraga amaze kubagwa bifasha kwirinda za infections, umurwayi akira vuba ku buryo ava mu bitaro nka nyumay’imnsi ibiri itatu hari n’ubwo ndetse ava mu bitaro uwo munsi.’’

Dr Innocent Dadamessi uvurira mu Bufaransa na we yagize ati “Ubu buryo kera ntibwakorwaga. Ni ubuvuzi bwasabaga abarwayi kujya hanze kandi kure cyane kuko si henshi muri Afurika ushobora kubusanga. Abenshi bajyaga nko mu Buhinde no muri Afurika y’Epfo.’’

Izi nzobere zaturutse mu Bubiligi no mu Bufaransa ntizitanga ubuvuzi gusa kuko zinahugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH), Dr Kalimba Edgar, yavuze ko hari indwara nyinshi zabagwaga ariko zigiye kujya zivurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Izi ndwara zirimo ibibyimba biri mu mara manini, ibibazo byo kuziba imiyoboro ijya mu mwijima n’ijya mu gafuka k’indurwe. Ubusanzwe mu Rwanda abantu bamenyereye ibyuma bireba mu gifu, kuribwa, kugira ibisebe, ibibyimba n’ibindi.’’

Iri koranabuhanga ryo kuvura rifite inyungu ku murwayi kuko avurwa adafunguwe inda no kuvurwa ifunze hakoreshejwe camera ifata amafoto agaragaza imiterere y’uburwayi bitandukanye cyane.

Dr Kalimba ati “Umuntu avurwa neza, akira neza, nta gisebe kinini aba afite ndetse ibibazo bikunda kuba ku wabazwe biragabanuka. Indwara zose ntizakoresha ubu buryo, hari indwara zisaba ko umuntu abagwa bisanzwe.’’

Iri koranabuhanga rikoreshwa hake muri Afurika no mu Karere ndetse ni umwihariko ku Rwanda kuko bizafasha Abanyarwanda n’abarwayi bo mu Karere kubona ubuvuzi bitabasabye gukora ingendo ndende.

Ati “Umurwayi ataha vuba kandi ntagira ububabare bwinshi nk’uwabazwe bisanzwe. Icya mbere ni ukugira ngo ubuvuzi butari buhari buhabwe Abanyarwanda, turifuza kugabanya impamvu ituma Abanyarwanda bajya kwivuriza hanze y’u Rwanda.’’

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho ku buryo n’abatuye mu Karere bazajya bahivuriza.

Dr Kalimba ati “Turifuza ko uko tubona inzobere, batoza Abanyarwanda ku buryo mu myaka itarenze itanu hazaba hari umubare munini w’abafite ubumenyi bufatika kandi bazizi neza ku buryo ziramba. Turifuza gutangiza ishami ryihariye riri ku rwego rwo hejuru cyane. Kuri izi ndwara zo mu nda twari dufite abarwayi babuze uko bajya hanze ariko ubu baravuwe."

Ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyizwemo amafaranga atari make mu kubaka ubushobozi, mu gushaka abaganga b’inzobere ndetse ko “bamwe bamaze kuhagera abandi bari mu nzira” ku buryo Abanyarwanda batakongera kujya kwivuza mu mahanga.

Ati “Indwara bavuga zikomeye inyinshi zizajya zivurirwa hano ndetse tuzaba dufite ubushobozi buhagije ku buryo n’abo mu Karere bashobora kugana u Rwanda mu buryo bwo kuhivuriza.”

Nibura mu cyumweru kimwe, abarwayi babazwe bagera kuri 35 ndetse bahise bataha uwo munsi.

Ibitaro bya Faisal birateganya gushyiraho ishami ryihariye ry'inzobere zivura indwara zo mu nda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .