00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongeye gusabwa ko abangavu n’ingimbi boroherezwa muri serivisi zo kuboneza urubyaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Imiryango itari iya leta by’umwihariko ikora muri gahunda z’ubuzima n’amategeko, yongeye kugaragaza ko kugeza ubu amategeko agenga serivisi zo kuboneza urubyaro akirimo imbogamizi by’umwihariko ku rubyiruko bigatuma rutabasha kwitabira no kubona byoroshye izi serivisi.

Byagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro mu biganiro byaguje inzego za leta, sosiyete sivile, imiryango nterankunga, urubyiruko n’izindi nzego.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda wibanda ku buzima n’ubutabera, yavuze ko amategeko akirimo ingingo zibangamiye urubyiruko by’umwihariko abangavu.

Avuga ko kugeza ubu urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 kugira ngo bahabwe serivisi zo kuboneza urubyaro cyangwa ubuzima bw’imyororokere, bagomba kuza baherekejwe n’ababyeyi.

Ati “Urajya kureba ugasanga hagati y’imyaka 15-18 bageze igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyane. Muzajya kumva mwumve inda zitifujwe cyangwa zitateganyijwe mu mashuri, abava mu ishuri, ugasanga abana bari hanze ubuzima bwabo cyangwa inzozi zabo zirahagaze."

Yakomeje agira ati "Ni ukuvuga ngo ibibazo biravutse, uwo mwana ntafite ikimubeshaho, agiye kugwingira, ntafite ubushobozi bwo kumushakira mituweli, usange bibaye ikibazo ku gihugu. Ni ngombwa ko ayo mategeko ashobora guhinduka kandi birashoboka kuko turi mu biganiro n’inzego zitandukanye."

Mwananawe avuga ko hari n’ikibazo cy’uko agakingirizo katitabwaho iyo bigeze mu kuboneza urubyaro kuko n’ubwo hibandwa cyane ku bashakanye ariko hari n’abakora imibonano mpuzabitsina badafite abo bashakanye.

Umuyobozi w’ishami ryo kuboneza urubyaro mu Kigo cy’Igihigu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sayinzoga Felix, yavuze ko ibiganiro byatangiye kandi hari icyizere ko izo mbogamizi zizavaho.

Ati "N’ubwo hari imbogamizi zigenda zigaragara mu mategeko, icyiza ni uko hari ibiganiro byatangiye na bamwe bashinzwe cyane cyane gushyiraho amategeko, mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibiganiro byaratangiye kandi turizera ko izo mbogamizi zizavaho ku buryo abantu bashobora kubona izo service hatariho imbogamizi n’imwe."

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka itanu ishize habayeho ubwiyongere bw’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro aho bavuye kuri 48% bakagera kuri 58% ku bantu bakoresha uburyo bw’imiti.

Ikindi kandi ni uko bwa mbere akenshi wasangaga abantu benshi bakoresha uburyo bw’igihe gito ariko ubu abarenga 22% bakoresha uburyo bw’igihe kirekire.

Abakoresha uburyo bwa kamere ubu bageze kuri 6%, wateranya na babandi 58% bakaba 64% muri rusange ku bantu bose bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Abagabo baracyari imbogamizi

N’ubwo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gukangurira Abanyarwanda kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, haracyari isubyo mu bwitabire ahanini bitewe n’imyumvire bamwe bafite kuri izi serivisi.

Dr Sayinzoga ati "Hari bamwe babijyanisha n’umuco, abandi bakabijyanisha n’imyemerere y’amadini, abandi bakaba bafite ibihuha byinshi cyane cyane ku bijyanye n’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro."

Ikindi kibazo ni icy’ibinini n’indi miti yo kuboneza urubyaro ihenze. RBC ivuga ko hariho imikoranire n’abafatanyabikorwa ku buryo iyi miti yajya itangirwa ku bigo nderabuzima cyangwa mu bajyanama b’ubuzima ndetse ku buntu.

Ku rundi ruhande kandi hari ikibazo cy’uko abagabo batari bumva neza gahunda zo kuboneza urubyaro ngo bayigire iyabo kuko kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwitabira iyi gahunda batarenga 3500.

Dr Sayinzoga ati "Uruhare rw’abagabo ni ingenzi cyane, kuko iyo urebye uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro ni ubuhabwa igitsinagore, akenshi ugasanga abagabo babigize nk’aho bitabareba, ariko turabizi neza cyane akenshi usanga mu miryango yacu, umugabo ariwe navuga ukunze gufata iya mbere haba mu byemezo binafatirwa mu rugo."

Yakomeje agira ati " Ikindi kandi ni uko na za ngaruka nazo zimugeraho, ari bwa buzima bubi bw’abana be, ari bwa buzima bubi bw’umugore, usanga nawe nta mwanya yabonye wo kwiteza imbere ahubwo yirirwa yiruka ajya kuvuza cyangwa akemura ibindi bibazo.”

Inzego z’ubuzima zivuga ko kuboneza urubyaro bifasha mu kurinda ibibazo birimo kubyara abo imiryango ishobora kurera, kurinda ibibazo by’imibereho nk’igwingira n’ibindi.

Hagaragajwe ko amategeko agenga serivisi zo kuboneza urubyaro akirimo icyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .