Hashyizwe ku isoko inyunganiramubiri yongera akanyabugabo mu gutera akabariro

Yanditswe na Ngabo Gabriel
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe kitari gito abantu b’ingeri zinyurane bashakisha imiti yabongerera ubushobozi cyangwa imbaraga mu gusoza inshingano zo gutera akabariro, ariko ni mbarwa babashije kubona ibibagirira umumaro.

Kutuzuza inshingano zo kunyura umukunzi wawe mu gihe cy’akabariro mu buryo bukwiye ni kimwe mu bisenya ingo zitari nke, izidasenyutse zifite iki kibazo nazo ntiziburemo ubushyamirane bwa hato na hato. Imbaraga nke muri iki gikorwa zishobora guterwa n’uburwayi bunyuranye, intege nke z’umbiri, umunaniro ukabije, umuhangayiko n’ibindi byinshi.

Inzira yo gukemura icyo kibazo kandi mu buryo bwihuse ni ugukoresha inyunganiramubiri igezweho, yizewe kandi idafite ingaruka na nke ku mubiri, yitwa RP3.

Iyi nyunganiramirire ni uruvangitirane rwakozwe na Trevo, aho yafataga buri kantu k’ingenzi gasanzwe gakoreshwa n’ibigo binyuranye mu gukora ibifasha abashakanye by’umwihariko abagabo kugira akanyabugabo gahamye mu mibonano mpuzabitsina, ibihuriza hamwe ivanamo inyunganiramubiri imwe ikomatanyije, ariyo RP3.

Trevo ni uruvange rukozwe n’imboga n’imbuto nyinshi zigaragara hirya no hino ku Isi n’ibindi bimera byaba ibyimeza mu butaka n’ibyimeza mu Nyanja, cyangwa se ibisanzwe bihingwa bigera ku 174.

Umuyobozi wa Trevo mu Rwanda, Edison Uhawenimana, yavuze ko iyi nyunganiramubiri yongera ubushake n’amashagaga ya kigabo, kandi ikaba ikoze mu buryo budateye ikibazo na kimwe mu mubiri, kuko igizwe n’ibimera by’indobanure mu gufasha umuntu gukemura iki kibazo. Ikindi ni uko ku muntu ukoresha RP3 mu gihe ayihagaritse atanegekara nkuko bigenda ku miti imwe n’imwe.

Uhawenimana yongeyeho ko iyi nyunganiramubiri ireba cyane abagabo, ariko nyuma yo gushyirwa ku isoko, abagore batari bake bakomeje kuyitabira bayigeza ku bo bashakanye ngo barusheho gushimagira umurunga w’urukundo.

Ubwo RP3 yageraga bwa mbere mu Rwanda

Impuguke mu by’imikurire ya muntu zemeza ko uko umugabo asatira izabukuru, ari nako imbaraga ze z’umubiri mu kunyura umukunzi we mu mabanga y’akabariro zigenda zicyendera, bakitakariza icyizere. Uwakoresheje RP3 ahorana imbaraga, umunezero n’akanyamuneza n’umukunzi we bigasigasirwa.

Iyi RP3 ivugurura kandi ikongera uburyohe mu buzima bw’imibonano hagati y’abashakanye. Abayikoresha mu bindi bihugu bayise “Agahagurutsandege”, ari naho inkomoko y’izina RP3 (Rocket Power) ituruka.

Ubuhamya bwa bamwe mu bakoresheje RP3

Shaun wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yagize ati “Nyuma yo kuyifata, nahise nibonaho impinduka nziza zumvikana, mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina no mu bushobozi bwo kunyura umufasha wanjye!"

Wale M utuye muri Nigeria ayivuga ibigwi agira ati “Icyiza cyayo ni uko nta ngaruka mbi ijya isiga mu mubiri wanjye. Kuba ikoze mu bimera by’umwimerere, biradufasha twebwe abagabo, kandi nta ngaruka mbi (side-effect) n’imwe itugiraho."

Reba Video isobanura ibya RP3

Ushobora kandi kumenya byinshi kuri RP3 unyuze hano

Inyunganiramubiri RP3 iboneka ahasanzwe hagurirwa TREVO hose, cyangwa uyishaka agahamagara kuri 0783316611.

Inkuru bifitanye isano

Ikinyobwa nyunganirabuzima Trévo cyageze mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza