Hari ubwoba ko mu 2030 abagore miliyoni 5.5 bazaba bicwa na Kanseri

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umuryango w’Abanyamerika urwanya indwara ya Kanseri (ACS), yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2030 ku Isi yose iriya ndwara izaba yica nibura abagore bagera kuri miliyoni 5.5 buri mwaka.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016 mu nama mpuzamahanga yiga kuri Kanseri iteraniye i Paris mu Bufaransa.

AFP yanditse ko umubare w’abagore bazaba bicwa na Kanseri muri 2030 uziyongeraho 60% ugereranyije n’abo yicaga mu 2012 bageraga kuri miliyoni 3.5 ku mwaka, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange n’ubw’abakuze.

Iyo raporo ivuga ko hakwiye gushyirwamo imbaraga mu kwigisha abantu kwirinda Kanseri no kuyikumira. Mu 2012, mu bantu barenga miliyoni umunani bapfuye, abagera kuri miliyoni 3.5 bishwe na kanseri, bakaba biganjemo abo mu bihugu bikize.

Sally Cowal wo mu muryango w’Abanyamerika urwanya Kanseri, yavuze ko ikomeje kwiyongera mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse ahanini bitewe no gusaza kw’ababituye n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage babyo.

Ubu bwiyongere kandi bugirwamo uruhare no guhihibikanira gushaka ubutunzi n’imibereho bigatiza umurindi zimwe mu mpamvu zitera Kanseri nko kudakora imyitozo ngororamubiri, imirire mibi n’umubyibuho ukabije.

Hari kandi na kanseri iterwa no gukererwa kororoka, aho umugore ashobora kubyara umwana akuze bikamutera kanseri y’ibere.

Imibare igaragaza ko abagore baza ku isonga y’abahangayikishijwe na kanseri cyane cyane iy’ibere n’inkondo y’umura. Mu Rwanda wifashishije imibare yo muri Werurwe y’ibitaro bya Butaro bifite serivisi z’ikitegererezo mu gusuzuma no kuvura kanseri, usanga abagore bahivurije Kanseri y’ibere baranganaga na 44%, mu gihe abivuje iy’inkondo y’umura bari 24%.

Indi nkuru wasoma: Abagore ku isonga ry’abahangayikishijwe na kanseri mu Rwanda

Kanseri ishobora kwica abagore bagera kuri miliyoni 5.5 muri 2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza