00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kubyaza umusaruro umushongi w’amaraso wajyaga upfa ubusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda iri kwiga uburyo umushongi (plasma), kimwe mu bice bigize amaraso cyajya gitunganywa kikagurishwa inganda zikoramo imiti u Rwanda rukayibona byoroshye n’abatanze amaraso bakayihabwa ku buntu.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ibibazo byatanzwe kuri Twitter, nyuma y’amakuru yacaracaraga ko amaraso agiye kujya agurishwa kandi abayatanga bayatangira ubuntu.

Ubusanzwe umushongi w’amaraso (plasma) ni kimwe mu bice bitandukanye bigize amaraso kigizwe n’imisemburo itandukanye, imyunyungugu n’ibitunga umubiri.

Umushongi ugize 55 % by’ibigize amaraso. Iyo umutima wohereza amaraso, umushongi niwo uzanamo intungamubiri ukanakuramo imyanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yavuze ko icyo gice cy’amaraso cyajyaga cyangirika ariyo mpamvu hari kwigwa uko cyajya kibyazwa umusaruro.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Twitter, Muyombo yavuze ko ubusanzwe iyo umuntu atanze amaraso, mbere y’uko ahabwa abarwayi, apimwamo indwara zandurira mu maraso (zirimo Virusi itera SIDA, Hepatite D,C na mburugu) akanapimwa ubwoko bwayo.

Hakurikiraho gutandukanya amaraso mo ibice biyagize aribyo insoro zitukura, udufashi, umushongi (plasma) na Cryoprecipitate

Yagize ati “Ibi bice byose birakoreshwa kwa muganga mu kuvura indwara zitandukanye. Ariko mu bihugu byateye imbere, igice cy’umushongi kigakorwamo imiti ivura izindi ndwara zirimo nk’izitera ibibazo byo kutavura kw’amaraso, iziterwa n’umwijima n’izindi.”

Muyombo yavuze ko mu Rwanda umushongi w’amaraso ukoreshwa gake ku kigero cya 5 %, usigaye ukabikwa kandi ntushobora kurenza umwaka ukibitswe.

Ati “ Mu gihe ubitswe utazakoreshwa no mu gihe cyo kuwujugunya wangiritse biteza igihombo kinini leta ku buryo harimo gutegurwa uko watangira kujya ukorwamo imiti ishobora no kubikwa igihe kirekire. Hari inganda zikora iyo miti ziba ziwukeneye, ku buryo zishobora gutanga amafaranga twaguramo iyo miti, kuko n’ubundi mu gihugu hari abayikeneye benshi.”

Yavuze ko ku bantu batanga amaraso, mu gihe hagize umwe wo mu muryango wabo ukenera iyo miti yakozwe mu mushongi hari kwigwa uburyo yajya ayibona ku buntu, abandi nabo bakayihabwa bayiguze ariko ku giciro gito.

Ati “Leta nta gahunda ifite yo gukura inyungu mu maraso y’abanyarwanda, ahubwo iri tegeko rigiye koroshya uko iyo miti yindi yaboneka no kugira ngo amaraso adakoreshwa atajugunywa.”

Ubusanzwe, nibura kugira ngo amaraso yatanzwe agere ku muntu uyakeneye yujuje ubiziranenge Leta n’abafatanyabikorwa bayo baba batakaje nibura amadolari 80 (ibihumbi 80 Frw) ku ishashi imwe y’amaraso.

Hari kwigwa uko kimwe mu bigize amaraso aricyo umushongi (plasma) cyabyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .