00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari inzitizi mu gusobanukirwa itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Abakora mu nzego z’ibanze abaturage ndetse n’abaganga bavuga ko batarasobanukirwa neza n’itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ari nayo mpamvu abakeneye iyi serivisi bagisiragizwa hakabamo n’abagana magendu.

Ibi byagarutsweho ubwo umuryango uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, HDI waganiraga n’abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kirehe ku itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.

Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo yaryo 125, ivuga ko kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Nubwo iri tegeko ribiteganya gutya, hari abajya bajya kwa muganga ntibahabwe iyi serivisi rimwe na rimwe hakabaho no kubarushya cyane.

Niyomubyeyi Ana wo mu Karere ka Kirehe avuga ko hari umuntu ufatwa ku ngufu bikaba byamuviramo gutwita atabiteguye, hari kandi ngo n’ababa barabazwe inshuro nyinshi ngo kuburyo iyo nda yamugwa nabi yajya kwa muganga ntibahite bamwemerera.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Rusumo, Nzamwitakuze Médiatrice, yavuze ko hari abaza kwa muganga ibyumweru 22 bisabwa byararenze akaba ariyo mpamvu ridashyirwa mu bikorwa nkuko bikwiriye. Yavuze ko abaturage batararimenya neza ngo kuko abenshi baba bagitinya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gérard yavuze ko iri tegeko ritaramenyekana cyane yaba mu nzego zitandukanye no mu baturage ari nayo mpamvu hakiboneka imbogamizi. Yavuze ko kumenyekana kw’iri tegeko bizagabanya bamwe babyaraga abana bakabajugunya mu misarane abandi bakabasiga ku mihanda.

Yakomeje agira ati “ Kumenyekana rero kw’iri tegeko bizarinda bamwe bapfiraga muri za magendu bagiye gukuramo inda mu buryo butanyuze kwa muganga.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude yavuze ko hari abaganga bamwe baryubahiriza ndetse ngo banarishyira mu bikorwa ku babagana. Yavuze ko mu mbogamizi zikiboneka mu gufasha abashaka gukuramo inda harimo kutishyurwa.

Ati “ Imbogamizi igihari bamwe baza batarasobanukirwa n’iri tegeko abandi bakaza nta bwishyu bafite, hari n’abaza badafite impapuro zibemerera kuburyo utamenya niba koko yarahuye n’ikibazo kimwemerera gufashwa.”

Mu bitaro bya Kirehe umwaka ushize abagore batatu nibo bafashijwe gukurirwamo inda mu gihe hari n’abandi benshi bagana ibitaro bagasanga impamvu batanga zitari mu zivugwa n’itegeko.

Abayobozi batandukanye, abaturage n'abaganga bavuze ko itegeko ryemerera abantu gukuramo inda ritaramenyekana nkuko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .