Gasabo: Abajyanama b’ubuzima bahawe ibikoresho bisuzuma umwuka uri mu maraso y’abarwariye Coronavirus mu ngo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Gashyantare 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Abajyanama b’Ubuzima bo mu tugari tugize Akarere ka Gasabo bashyikirijwe udukoresho tuzwi nka ‘Oximeter’ tuzajya tubafasha kumenya umwuka uri mu maraso y’abarwariye Coronavirus mu ngo zabo kugira ngo abarembye bahite boherezwa kwa muganga.

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021, nibwo utugari 73 twahawe izi Oximeter, aho buri kose kagiye gahabwa imwe izajya yifashishwa mu gupima abarwayi bari mu ngo.

Umurwayi wa Coronavirus bamushyira Oximeter ku rutoki, ikagaragaza ikigero cy’ubushyuhe amaraso ye afite. Ubusanzwe umuntu muzima aba afite ubushyuhe bwa 90%, iyo Oximeter ibonye umuntu afite munsi ya 85%, aba arembye ku buryo ahita ajyanwa kwa muganga.

Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri COVID-19 mu Rwanda, Dr Nkeshimana Menelas, yemeje ko utu dukoresho tuzafasha abajyanama b’ubuzima gufasha abarwayi ba Coronavirus kutarembera mu rugo.

Yagize ati “Iki gipimo gikoreshwa iyo dushaka kumenya umwuka umuntu afite mu maraso, kuko tuzi ko umuntu muzima utarwaye agendana ikigero cy’umwuka ungana na 95%, rero nk’uko mwabibonye iyo ugishyize ku gatoki kiguha igipimo cy’umwuka umurwayi wa Coronavirus afite mu maraso.”

“Bizatuma habaho kumenya umwuka abarwayi ba Coronavirus bo mu ngo bafite bibafashe gutuma ntawe uharembera kuko mbere umuntu yaremberaga mu rugo akagera kwa muganga ahita ashyirwa ku mashini zimwongerera umwuka.’’

Yaboneyeho kugira inama abandi bafatanyabikorwa b’utundi turere gushakisha utu dukoresha kuko twabafasha gukurikirana neza abarwayi ba Coronavirus mu ngo z’uduce batuyemo.

Umuyobozi Ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Gasabo, Rutagarama Silas, na we yemeza ko ibi bipimo bya Oximeter bahawe bizabafasha.

Yagize ati “Ibi bizadufasha cyane kuko abajyanama ni bamwe mu bafasha gahunda ya leta cyane muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo yese imihigo. Ibi bipimo bizadufasha gusuzuma abarwayi bityo tumenye uko bamerewe cyane ko ibyo twari dufite byapimaga umuriro gusa.”

Yongeyeho ko bifuza ko buri mujyanama w’ubuzima yahabwa aka gapimo aho kugira ngo abo mu tugari twose bajye bahurira kuri kamwe.

Oximeter imwe igura hagati y’ibihumbi 40 na 45Frw. Utwatanzwe muri Gasabo twose twaguzwe arenga miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarereka Gasabo, Umwari Pauline, yavuze ko ibi bipimo bizabafasha cyane gukurikirana abarwariye Coronavirus mu ngo.

Ati “Twaganiriye n’abaganga 75 bo mu karere kacu batugira inama y’uko tubonye utu dupimo byadufasha cyane kuko byajya bituma abajyanama bamenya umwuka uri mu maraso y’abarwariye Coronavirus mu ngo ku buryo byatuma ntawe urembera mu rugo.”

Utu dukoresho twa Oximeter tugiye kwifashishwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko nibura 96% by’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda barwariye mu ngo zabo.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gasabo bahawe ibikoresho bisuzuma umwuka uri mu maraso y’abarwariye Coronavirus mu ngo
Aka gakoresho gashyirwa ku rutoki mu gusuzuma umurwayi
Umuyobozi Ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Gasabo, Rutagarama Silas, yavuze ko ibipimo bya Oximeter bizabafasha gukomeza kwita ku barwariye Coronavirus mu ngo zabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarereka Gasabo, Umwari Pauline, aganira n'itangazamakuru
Imiterere y'udukoresho twatanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .