00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19 yateje icyuho mu mitangire ya serivisi zo kuboneza urubyaro ku bagore

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Umwaka urenga urashize u Rwanda n’Isi muri rusange byibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus. Iki cyorezo cyagize ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu kuko hari ibyo bakoraga batakomeje mu rwego rwo kwirinda.

Muri serivisi zitagiye zikora neza hari n’izo kwa muganga, cyane izijyanye no kuboneza urubyaro aho zakoraga nabi hakaba n’ahandi zafunze burundu abazikeneye ntibabashe kuzibona.

Ibi byatumye abagore batabasha kugira uburenganzira ku buzima bwabo bw’imyororokere kuko batabashaga gukoresha uburyo bashatse. Kubura ubu buvuzi byatumye habaho gusama inda zitateguwe.

Imibare iva mu bushakashatsi ku buzima bw’abaturage rya 2019-2020 (DHS 2019-2020) yerekana ko 5% by’abagore bafite imyaka 15-19 nibura babyaye kandi iyi mibare igenda izamuka cyane ukurikije iyo myaka kuko nibura biva munsi ya 1% ku bafite imyaka 15 bikagera kuri 15% ku imyaka 19.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye Isi kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage, UNFPA, Dr. Natalia Kanem, yavuze ko iyo umugore afite uburenganzira bwo kwihitiramo ubuzima bw’imyororokere bizamura iterambere.

Yagize ati “Ikiganisha ku mibereho myiza kandi itanga umusaruro ni igihe umugore ashobora kwihitiramo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akanafashwa kubona izo serivisi mu gushyigikira amahitamo ye.”

“Umugore ufite ubushobozi ku mubiri we, yihitiramo ntabwo yunguka mu bijyanye n’ubwisanzure gusa, ahubwo binatuma yigira, agatera imbere ndetse n’umuryango we, yaba mu buzima, uburezi, umutungo n’umutekano.”

Usibye kuba abagore batabona uburenganzira ku buzima bw’imyororokere kandi, Covid-19 yatumye ubukungu buhungabana, cyane ubw’abagore kuko usanga biganje mu mirimo yahungabanye cyane.

Uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko uyu muryango witeguye gufatanya n’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bw’abagoe bwangijwe na Covid-19.

Ati“Ku munsi mpuzamahanga w’abatuye isi, ni umwanya wo gushimangira ibyo twiyemeje gukora dufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje, cyane cyane ku kamaro ko gushyira abagore n’abakobwa mu rugamba rwo guhangana no kuzahura ubukungu bwangijwe na Covid-19.”

“Twese dufatanyirize hamwe guharanira uburenganzira bwo guhitamo uburyo n’igihe tuzagira umuryango kandi duhagararire uburenganzira n’amahitamo y’abagore n’abakobwa bose.”

Umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi wizihizwa ku ya 11 Nyakanga buri mwaka, ni umwanya wo gukangurira abantu gutekereza ku buzima bw’imyororokere n’icyo bakeneye ku isi.

Muri uyu mwaka, UNFPA irahamagarira abayobozi ndetse n’abagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko kunoza amategeko no gushyiraho uburyo bunoze butuma abantu bihitiramo kubyara umubare w’abana bifuza no mu bihe bya Covid-19.

UNFPA igaragaza ko kubera Covid-19 habayeho igabanyuka mu mitangire ya serivisi zo kuboneza urubyaro ku bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .