00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus yihinduranya yo mu Buhinde yabonetse mu bindi bihugu bitatu bya Afurika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ubwoko bwa Coronavirus nshya yihinduranya buzwi nka B.1.617 bwagaragaye mu Buhinde kuva mu Ukwakira 2020, bwabonetse no muri Algerie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria, nyuma y’ibindi bihugu bine bya Afurika bwari bwamaze kubonekamo.

Ubwo bwoko bikekwa ko ari bwo buri gutuma abandura n’abahitanywa na COVID-19 uko bukeye n’uko bwije mu Buhinde biyongera; bumaze kugaragara ku bantu bane muri Afurika y’Epfo, batanu muri Kenya, babiri muri Maroc n’undi umwe muri Uganda.

BBC yatangaje ko Umuyobozi w’Itsinda rya OMS rishinzwe Ibiza mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika akaba n’ushinzwe gukusanyiriza iryo shami amakuru ya COVID-19 muri Afurika, Dr Ngoy Nsenga, yayihamirije ko no muri Algeria, Nigeria na RDC ubwo bwoko bwahagaragaye.

Dr Nsenga yavuze ko nta makuru yimbitse ku bwandu bwagaragaye muri ibyo bihugu yari yamenyekana.

Ubwo bwoko OMS iherutse kuvuga ko ari ikibazo gihangayikishije Isi kuko magingo aya ibihugu byose biratabariza u Buhinde bugeze aho gupfusha abarenga ibihumbi bine mu masaha 24 bazize icyorezo. Amarimbi yuzuye imirambo, inkwi zo kuyitwikisha zarabuze, mu bitaro bitandukanye abarwayi babuze Oxygène abandi barwariye mu ngo zabo.

Nubwo hari ubundi bwoko bwihinduranya bwabonetse muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza, ubwo mu Buhinde nibwo buteye inkeke cyane.

Umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 23.702.832 mu gihe impfu zatangajwe ari 258.351.

Ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya, bwagaragaye bwa mbere mu Buhinde ndetse bikekwa ko bwihishe inyuma y'impfu zibarirwa mu bihumbi ziri kuhaboneka buri munsi, bumaze kuboneka no mu bihugu birindwi bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .