Buri mwaka Afurika ihomba Miliyari 12 z’amadorali kubera Malaria

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Mutarama 2018 saa 05:40
Yasuwe :
3 3

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bigomba kongera imbaraga bishyira mu kurwanya Malaria kugira ngo bigere ku ntego zo kuyirandura burundu mu 2030 nkuko byabyiyemeje.

Kuri uyu wa Gatandatu mu nama 30 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ibera i Addis Ababa, abayobozi bakuru mu nzego z’ubuzima, imari n’ububanyi n’amahanga ku mugabane wa Afurika, baganiriye kuri Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yerakana ko malaria ikomeje kwiyongera.

Iyi raporo yerekana ko ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi imbaraga zashyirwaga mu kurwanya malaria ku mugabane wa Afurika zagabanutse, bigatuma ubu uyu mugabane wihariye 90% by’ibibazo bya malaria ku Isi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko hakwiye ubushake bwa politiki kuko malaria yonyine iteza Afurika igihombo kingana na 1.3% by’umusaruro mbumbe, GDP wayo.

Yagize ati “Malaria yonyine itwara umugabane wa Afurika miliyari 12 z’amadolari ku mwaka, atakarira mu musaruro, ishoramari n’ikiguzi cyo kwita ku buzima.”

Yongeyeho ko ari ingenzi ko habaho ubushake bwa politiki burambye nkuko biri muri gahunda y’umugabane 2063 ivuga ku kurandura malaria mu 2030, hakongerwa imari ibihugu bishyira mu kurwanya malaria, kongera ibikorwa byo kuyivura ndetse no kwita ku rwego rw’ubuzima muri rusange.

Umuyobozi muri OMS, ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria, Dr Pedro Alonso, yavuze ko hari ibihugu bya Afurika bifite ubwiyongere n’impfu za malaria zirenga 20% kuva mu 2016, mu gihe hari ibindi bigenda bigaragaza ko kuyihashya bishoboka, aho Senegal na Madagascar byayigabanyije 20% kuva mu 2016.

Yagize ati “Mu 2016 ibihugu 15 byari mu bifite ikibazo gikomeye cya malaria, bikaba byari byihariye 80% by’impfu n’ibibazo biyikomokaho. Uretse igihugu kimwe ibindi byose ni ibyo muri Afurika.”

Ibihugu bifite ibibazo bikomeye bya malaria birimo Nigeria yihariye 27% by’ibibazo byayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iri ku kigero cya 10%. Ibi ni nabyo bifite icyuho mu gushyira ingengo y’imari mu bikorwa byo kurwanya malaria.

Nigeria ifite icyuho cya miliyari 1.4 z’amadolari bingana na 68% by’ingengo y’imari igomba gushorwa mu kurwanya malaria mu gihe RDC isabwa miliyoni 536 z’amadolari kugira ngo ishyire mu bikorwa gahunda yayo yo kurwanya malaria.

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bigomba kongera imbaraga bishyira mu kurwanya Malaria kugira ngo bigere ku ntego zo kuyirandura burundu mu 2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza