00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abaturage bishimiye kwegerezwa serivisi zo guhashya Kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Karere ka Bugesera bishimiye gahunda yo kwegerezwa ibikorwa byo guhangana na Kanseri y’inkondo y’umura birimo kwisuzumisha, gukingirwa no kuvurwa biboroheye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango utari uwa Leta GVGH (BioVentures for Global Health) na Gardaworld batangije ubukangurambaga mu Karere ka Bugesera bugamije guhashya Kanseri y’inkondo y’umura buzamara ukwezi hakorwa ibikorwa byo gusuzuma, gukingira no kuyivura ku bigo nderabuzima bitandukanye.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe Ishami ryo kurwanya Indwara zitandura, Dr. Uwinkindi François, yavuze ko nubwo Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zihangayikishije cyane mu Rwanda bizeye ko mu myaka 10 izaba imaze kurandurwa binyuze mu bikorwa byo gukingira no kuvura ibimenyetso biyibanziriza.

Yagize ati “Iyi kanseri y’inkondo y’umura ni ikibazo gikomeye cyane, iri guhitana ubuzima bw’abagore benshi ariko ni ya kanseri twese dufatanyije twabasha kurandura igacika burundu. Urukingo rurahari kandi mu Rwanda tugeze ahantu heza cyane. Ubu ngubu tugeze kuri 97% ariko dukingira abantu bafite imyaka 12.”

Yavuze ko ubukangurambaga bwatangijwe mu rwego rwo gusuzuma abaturage kubera ko abenshi bafite hagati y’imyaka 30 na 49 batabashije kubona urukingo bityo amahirwe asigaye akaba ari ayo gusuzumwa bagakurikiranirwa hafi.

Ubusanzwe urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura rutangwa gusa ku bangavu bafite imyaka 12 kugeza kuri 26, urengeje iyo myaka ntacyo rwaba rukimumariye.

Abaturage bishimiye kwegerezwa izo serivisi ku buntu nubwo batari basobanukiwe neza ibijyanye n’indwara ya Kanseri y’inkondo y’umura.

Mukankurunziza Ernestine yavuze ko bumvaga ko bizabatwara amafaranga atari make ariko bakaba bahawe izo serivisi ku buntu.

Ati "Twayumvaga kuri radiyo ariko kubera nkunda kurwara cyane nifuje kuza kwipimisha kugira ngo ndebe ko nayo ntayirwaye. Twabyishimiye cyane kuko bari kudupimira ubuntu. Akenshi twatekerezaga ko bihenze cyane.”

Mukanyirigira Bonifrida yagize ati “Numvise ko iyo uyipimishije kare bashobora kugukurikirana ugakira. Amakuru ndayafite njya numva ngo Kanseri y’inkondo y’umura yica ababyeyi. Ndagenda nshishikarize n’abandi kuyipimisha.”

Undi yagize ati "Naje kuyipimisha kugira ngo nibasanga ntarayirwara nkomeze kwitwararika. Batubwiye ko baguha imiti igabanya ubukana. Rwose turabizi ko bihenda ni nayo mpamvu tubatuma kuri Perezida wa Repubukika ngo mumudushimire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze bagiye kurushaho gufatanya n’inzego kugira ngo abaturage bakomeze kwitabira ibi bikorwa biri kubera ku bigo nderabuzima bitandukanye by’Akarere.

Ibikorwa by’ubukangurambaga mu Bugesera bizamara ukwezi kumwe, gusa nyuma izo serivisi zizagumaho mu bigo nderabuzima ku buryo umuntu ukeneye kwisuzumisha byajya bimworohera.

Intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ni uko ibihugu bikwiye kuba byaranduye burundu Kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2030.

Abaturage bavuze ko batari bazi neza Kanseri y’inkondo y’umura ariko ari ingenzi kwisuzumisha no kumenya uko bahagaze
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bahamagariwe kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura
Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Bugesera
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze bagiye kurushaho gufatanya n’inzego kugira ngo abaturage bakomeze kwitabira kwisuzumisha Kanseri y’Inkondo y’Umura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .