00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BioNTech yemereye u Rwanda ikoranabuhanga ryo gukora inkingo za Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2021 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19 mu mushinga ugomba gutangira “mu minsi ya vuba”.

Gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19 yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal nibyo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

U Rwanda rwahise rutangira gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bigerweho ndetse Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, uri mu ruzinduko na Perezida Kagame mu Budage, yatangaje ko BioNTech yemeye guha u Rwanda na Sénégal, ikoranabuhanga n’ubumenyi bwo kwifashisha mu ikorwa ry’inkingo.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye inama yamuhuje n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin. Ni inama yateguwe n’Umuryango KENUP Foundation. Yitabiriwe kandi na Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen.

Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo gukorera inkingo muri Afurika bahereye mu Rwanda na Senegal, nkuko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Mu itangazo BioNTech yashyize hanze, Prof. Dr. Ugur Sahin yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Intego yacu ni ugukorera inkingo muri Afurika hashyirwaho inganda zikora inkingo hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuvuzi. Turajwe ishinga no gushora imari mu bushakashatsi no guhanga udushya mu ikorwa ry’inkingo no kubaka ubunararibonye ku mugabane wa Afurika.”

Birashoboka ko inkingo u Rwanda ruzakora zizaba ari kimwe n’izo BioNTech ikora kuko ariyo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika nacyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.

Ni inkingo zizifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Ubusanzwe uko urukingo rukorwa, ruba rugizwe n’akanyangingo gato kadafite intege ka virus ruzaba rukingira. Iyo baruteye umuntu ka kanyangingo kakagera mu mubiri, abasirikare b’umubiri bahangana nako bakakanesha kuko nta ngufu gafite, ubwo bagahita basa n’abakora imyitozo ihagije baniyongera mu bwinshi hagamijwe kuzakubita inshuro undi mwanzi (virus) nk’uwo uzabatera.

Ku rukingo rwakozwe mu buryo bwa mRNA ho biratandukanye kuko ntirwifashisha akanyangingo ka virus, ahubwo iyo rugeze mu mubiri ruwigisha kurema intungamubiri ziwufasha kubaka ubudahangarwa.

Ubwo budahangarwa ni bwo bukora abasirikare bazahangana na ya virus iri gukingirwa mu gihe izaba yinjiye mu mubiri. Biba bisa n’aho ubwo budahangarwa ari karemano bitewe n’uko buremwa.

Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virus ya SARS-COV-2 itera COVID-19.

BioNTech yabaye Ikigo cya kabiri cy’Abadage cyemeye gufasha u Rwanda mu ikorwa ry’inkingo

BioNTech ni ikigo cya kabiri cy’Abadage cyemeye gufasha u Rwanda mu ikorwa ry’inkingo za Covid-19. Ikindi cyari cyabanje kugirana amasezerano n’u Rwanda ni Robert Koch Institute.

Robert Koch Institute ni ikigo cya Guverinoma y’u Budage gikora ubushakashatsi mu kurwanya indwara z’ibyorezo. Gifite icyicaro mu Mujyi wa Berlin na Wernigerode ndetse gishingiye kuri Minisiteri y’Ubuzima y’u Budage.

Muri Nyakanga uyu mwaka, abakozi bacyo bagiranye ibiganiro na Minisitiri Dr Ngamije bigamije gutanga amahugurwa agamije gukora ubushakashatsi kuri virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19.

Ubumenyi bwatanzwe n’icyo kigo nibwo bwifashishwa muri laboratoire y’igihugu mu guhangana n’iyi ndwara.

Inkingo za Covid-19 nicyo kintu kiri kugurwa n’ibihugu muri iki gihe kurusha ibindi byose. Kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ibigo bya Pfizer/BioNTech na Moderna byari bimaze kugurisha 90% by’inkingo zabyo ku bihugu bikize, kandi ku giciro cyo hejuru cyikubye nibura 24% by’agaciro k’ikorwa ry’urukingo rumwe.

Amafaranga u Rwanda ruzakoresha mu gukora inkingo ntaratangazwa gusa mu bigaragara ni menshi nubwo bizarworohereza kubona inkingo rube rwabasha no kuziha abandi.

Uburyo bwa mRNA buzifashishwa bwakozwe na Pfizer/BioNTech na Moderna. Icyo gihe byaturutse kuri miliyari 8.3 $ yakusanyijwe ku Isi hose.

Iyo u Rwanda ruguze inkingo binyuze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, dose imwe ya Pfizer/BioNTech ruyigura 6.75$ (asaga 6700 Frw).

Iyi nama yari igamije guteza imbere inganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika
Perezida Kagame nyuma y'inama yamuhuje n'ubuyobozi bwa BioNTech, Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .