Kwamamaza

Amakosa atanu yakozwe mu nzego z’ubuzima agatuma umuti wa Malariya ubura ku mavuriro

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:56' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Imiti yose ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu mu Rwanda igurwa mu mahanga ndetse inzego zibishinzwe zivuga ko bifata igihe kigera ku mezi atandatu ngo umuti ugere mu gihugu, bityo iyo hateye icyorezo cyangwa indwara ikiyongera mu buryo burenze ubushobozi bw’ububiko, havuka ikibazo gikomeye cy’ibura ryayo abarwayi bakahazaharira.

Mu mwaka wa 2013 indwara ya malariya yaragabanutse ku buryo bugaragara, bitewe n’ingamba zinyuranye Leta yari yashyizeho zigamije kuyihashya zirimo gukwirakwiza inzitiramibu no gutera imiti yica udukoko. Gusa mu myaka yakurikiyeho byarahinduye ibyo byishimo birayoyoka.

Mu 2015 iyo ndwara yongeye kubyutsa umutwe ndetse izana ubukana budasanzwe, bwatumye imiti yari ihari igamije gutabara aho rukomeye ikoreshwa ku bwinshi hamwe iranabura kuko malariya yari irenze ubushobozi bw’ububiko.

Icyo gihe abayirwaye hagati ya 2013- 2015 bakayivuza bikubye gatatu. Muri 2013 bari ibihumbi 900 mu gihe muri 2015 babaye miliyoni 2.7. Ubu bwiyongere bwatsembye imiti yari yarateganyijwe yose, ababikurikiranira hafi bakavuga ko ari amakosa akomeye yabayemo kandi adakosowe yazongera kubaho cyane cyane ku ndwara zikira ariko zitera zitateguje.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ikibazo cy’ibura ry’imiti n’ibindi bifitanye isano nabyo, bagaragaza amwe mu makosa yakozwe mu gihe gishize adakwiriye gusubira.

- Kwirara ngo indwara yaracitse

Mu bihe bishize indwara ya malariya yagaragaje kugabanuka bidasanzwe ku buryo inzego z’ubuzima zumvaga ko bidatinze izaranduka burundu mu gihugu. Ibi byatumye imiti iyivura itongera kugurwa hasigara iyo kwitabara gusa.

Godelive Umuhoza, umuyobozi mu ishami rya RBC rigura imiti, rishinzwe gutanga imiti kuri farumasi z’uturere yatangaje ko “Hari igihe cyageze malariya isa n’icitse mu gihugu. Icyo gihe twasigaje ububiko bw’umuti wayo bwo kwitabara, nyuma yongera kugarukana umurego igaragara ahantu henshi ku buryo umuti wabuze ku bitaro bimwe na bimwe.”

Godelive Umuhoza, umuyobozi mu ishami rya RBC rigura imiti, rinatanga imiti kuri farumasi z’uturere


- Kutagira uburyo bunoze bwo kumenya imiti ihari n’idahari

Inenge ikomeye cyane James Kamanzi, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC yagaragaje, harimo ikibazo cy’imicungire y’imiti, ahanini gikomoka kuri porogaramu ibika amakuru y’imiti yinjiye n’iyasohotse idakoreshwa uko bikwiriye.

Ubwo Abadepite basuraga ububiko bw’imiti ya Leta kuri uyu wa 1 Kanama, ubuyobozi bwa RBC bwabagaragarije ko hari imiti yinjira mu bubiko ntiyandikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, nyamara igaragara mu bubiko, kimwe n’isohoka mu buryo bwihutirwa ntiyandikwe “bakavuga ngo tuzaba tubyandika bikarangirira aho”.
Nubwo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho, RBC ivuga ko “budakoreshwa” neza, akenshi bivuye ku bushobozi bwayo buke n’abayikoreshaga batayisobanukiwe.

- Gutanga imiti myinshi ku mavuriro amwe n’amwe

Amavuriro yose ahabwa imiti akuye kuri farumasi y’akarere. Gusa Umuhoza avuga ko bishoboka ko abantu bibeshya bagatwara imiti myinshi ugereranyije n’iyo bakeneye, kuko hari aho bagiye basanga ihari ku bwinshi, ahandi yababanye agatonyanga mu nyanja.

Ni ikibazo gishobora kureberwa mu ndorerwamo y’uko nta makuru afatika farumasi z’uturere, ibitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima bitanga ku buryo bamenya imiti yatanzwe n’ingano y’isigaye.

- Imikoranire idahwitse hagati y’amavuriro na RBC/MPPD

Biratungurana kumva urwego rugaburira urundi, hagashira ukwezi kugeza ku mwaka uruhabwa rudatanga amakuru y’uko rukoresha ibyo rugenerwa.

Imikorere nk’iyo niyo igaragara hagati ya farumasi z’uturere, ibitaro n’ibigo nderabuzima na RBC/MPPD, ndetse Kamanzi avuga ko bigoye cyane kumenya uko imiti yasohotse muri farumasi y’akarere, bikaba agatereranzamba ku bigo nderabuzima.

Ati “Nta makuru tuba dufite ava kuri farumasi y’akarere, kuko nta tegeko ribasaba kuduha raporo. Ariko n’iyo wababwira ngo turabashinzwe ntibaduha amakuru yizewe kuko iyo ubabajije barakubwira ngo ibyo twohereje ku kigo nderabuzima ntibaraduha amakuru bityo ntituzi ibisigaye, ntabwo tuzi ibyo dufite hano niba bihagije n’ibindi. Mbega nta makuru yizewe kandi aziye ku gihe tuba dufite.”

- Gutegera amakuru ku marira y’abaturage

Amarira y’abaturage bavuga ko imiti yabuze ku mavuriro ngo niyo ashobora kubera impuruza abashinzwe imiti muri RBC, ibituma ikibazo gishobora gufata intera nini nyamara mu gihe byakurikiranwe ku gihe byahita bikemuka.

Kamanzi ati “ Kugira ngo tuzamenye ko hari ikibazo cy’ibura ry’imiti ahantu runaka, ni uko umuturage aba yagiye mu bitaro bakamubwira ngo nta miti ihari. Ibi biterwa n’uko kuva ku kigo nderabuzima nta buryo bwo gutanga amakuru buhari butubwira ngo ku miti yoherejwe na farumasi y’akarere hasigaye iyi. Ibyo tubimenya iyo habaye ikibazo gusa.”

- Hakorwe iki ngo ibi bibazo bibe amateka?

Ibibazo byinshi mu bigararagara muri izi nzego bishingiye ku kutamenya neza igikenewe ku gihe nyacyo, byose bikomoka ku mikoranire y’izi nzego itanoze.

Uburyo bwo kwandika imiti yinjiye n’isohotse bukoreshwa bwitwa eLMIS buramutse butanga umusaruro neza kuva ku kigo nderabuzima kugeza ku rwego rw’igihugu byafasha buri rwego kubona amakuru nyayo kandi ku gihe, bikanoroshya igenamigambi.

Ibi ariko ntibyagerwaho hadashyizwemo ubunyangamugayo n’abakozi bashoboye kuko byagaragaye ko abayikoreshaga batayisobanukiwe.

Mu gihe kandi habayeho kuzana cyangwa gutanga imiti mu buryo butunguranye, hashyirwaho igihe gito gishoboka ikaba yamaze kwandikwa ku buryo ntayo itagira aho ibarizwa iboneka mu bubiko.

Abadepite basura ububiko bw'imiti bwa RBC/MPPD

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved