Akarere ka Nyarugenge kungutse ibitaro bishya byigenga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Ibitaro byigenga (MBC Hospital) byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho mu Karere ka Nyarugenge muri uku kwezi.

Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Nyarugenge ahahoze Grace Hotel, haruguru y’isoko ryo mu Biryogo, bikaba byaratangiye gukora ku itariki 16 Mutarama 2018.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa MBC Hospital, Dr. Basabose Jean Paul, yavuze ko bitanga serivisi zirimo kwakira abarwayi b’indembe, ubuvuzi bw’abana, ubw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’indwara z’ababyeyi n’abakeneye kubagwa.

Dr Basabose kandi yanavuze ko bakira abafite indwara zo mu kanwa n’amenyo, abakeneye ubugororangingo, gupima ibizamini, gucisha abarwayi mu cyuma, kwakira abarwayi bashyirwa mu bitaro, kureba mu gifi n’indwara z’amara n’izindi.

Yavuze ko intego y’ibitaro ari ugutanga serivisi nziza ndetse zigezweho kandi ko bazabigeraho bitewe n’uko bafite inzobere z’abaganga kuri buri serivisi batanga.

Dr Basabose yakomeje agira ati “Umwihariko wacu ni ukwakira neza abatugana, bakabona serivisi bifuza zifite ireme kandi bakazibonera ku gihe. Icya mbere tuzirinda ni uko hari umurwayi wamara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi. Azabona abamwakira akihagera kandi ahabwe serivisi nziza inoze kuko tubfitiye inzobere.”

Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ibitaro, Dr Basabose yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira umubare uwo ari wo wose w’abarwayi babigana bivuza bataha, ibyumba byo kubagiramo birenga bine, ibitanda bisaga 70 byo kwakiriraho abivuza badataha.

Ibitaro bya MBC biherereye mu Biryogo
Ibitaro bifite ibyumba bihagije byo kwakira ababigana
Ibitaro bya MBC byatangiye gukora ku wa 16 Mutarama 2018
Ibitaro bya MBC bikora amasaha yose
Ibi bitaro bikorera ahahoze Grace Hotel
MBC Hospital bikorera ku muhanda ugana mu Biryogo ku isoko
MBC ifite inzobere zo muri Laboratoire n'ahandi
Radiography y'ibitaro bya MBC
Imashini yifashishwa mu kuvura indwara z'amenyo
Ecography y'Ibitaro bya MBC
Endoscopy Ibitaro bya MBC bikoresha
Serivisi ibitaro bitanga
Umuyobozi Mukuru wa MBC Hospital, Dr. Basabose Jean Paul, yavuze ko bitanga serivisi nziza kandi zihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza