Afurika yibasiwe n’ impfu zifitanye isano no kubagwa kurusha ahandi ku isi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, bwagaragaje ko ibyago byo gupfa ku barwayi baba babazwe muri Afurika, byikubye inshuro zirenga ebyiri ku kigero cy’isi yose.

Ubu bushakashatsi bwahurije hamwe abashakashatsi barenga 30, bukorerwa mu bitaro 247 mu bihugu 25. Bugaragaza ko umubare w’ababagwa uri munsi inshuro 20 ku baba babikeneye kuko abagera kuri 212 ku 100,000 babikeneye ari bo babagwa.

Buvuga ko muri Afurika ku barwayi babagwa bitihutirwa, ikigero cy’impfu kingana na 1.0% mu gihe igipimo cyo ku isi ari 0.5%. Hafi umuntu umwe kuri batanu muri Afurika ahura n’inkurikizi zo kubagwa. Nibura 2.1% by’ababazwe byihutirwa na 1% by’ababazwe bituhutirwa barapfuye mu minsi 30 babazwemo.

Prof Bruce Biccard, wayoboye ubu bushakashatsi yabwiye The Guardian ko ikibazo cy’ingenzi gihari ari abaganga bake n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’inkurikizi zaturutse ku kubagwa, kuko izo nkurikizi zihariye 95% by’impfu zituruka ku kubagwa.

Yagize ati “Impamvu abantu bapfa nyuma yo kubagwa ni uko nta baganga bahari. Umusaruro wo kubaga abarwayi uzaguma ari muke kugeza igihe hazakemukira ikibazo cy’ubushobozi.”

Muri Afurika inzobere imwe mu kubaga, gutera ikinya n’inzobere mu gukurikirana abagore batwite no kuvuka k’umwana, ibarirwa abarwayi barenga 100 000 mu gihe baba bagomba kugira hagati ya 20 na 40. Ku Isi yose, umurwayi 1% apfa nyuma yo kubagwa, abashakashatsi bavuga ko uyu mubare wiyongereye ukagera kuri 2.1% muri Afurika gusa.

Ukubagwa cyane kubaho ni ukw’ababyeyi babyara kungana na 33%. Ubu bushakashatsi bwa mbere bukomeye muri Afurika kuri iyi ngingo bwakorewe ku barwayi bakuru 11 422 bo mu bihugu birimo Ethiopia, Nigeria, Misiri na Afurika y’Epfo.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abatarenga umwe ku 10 ni bo bashobora kubona serivisi zo kubagwa by’ibanze. Gusa nubwo ari bake inkurikizi ni nyinshi kurusha ibindi bice byo ku isi. Ibi byose biterwa n’inzego z’ubuzima zidafite ubushobozi, abaganga bake no kuba abarwayi batabona ubuvuzi bwose bakeneye.

Impfu zifitanye isano no kubagwa muri Afurika ziri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza