00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye muri Kigali bagiye gupimwa Covid-19 basanzwe iwabo mu tugari

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, hateganyijwe ibikorwa byo gupimwa Covid-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa byo gupima abantu benshi bigamije kurebwa uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze no kumenya ubwandu buri mu baturage, kizatangira mu gihe Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani tuzaba dutangiye gahunda ya Guma mu Rugo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharicisse, rivuga ko ibi bikorwa bizakorwa muri gahunda yo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Muri rusange hazapimwa nibura 15% by’abaturage ba buri kagari, aho abazapimwa bazagezwaho ubutumire n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’ubuzima.

Dr. Mpunga yasabye abatuye Umujyi wa Kigali bazatumirwa kwitabira uko bikwiye.

Kuva muri Werurwe, hamaze gufatwa ibipimo 1.754.647 byabonetsemo abafite Coronavirus 51.625, mu gihe abakirwaye ari 14.531 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho, abandi 616 bamaze kwitaba Imana bishwe na Covid-19.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bagiye gupimwa Covid-19 basanzwe mu tugari twabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .